Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, yasubije abaturage ibikoresho bitandukanye byo mu rugo byari byaribwe, nyuma yo kubifatira mu mikwabu igamije gutahura abajura muri uyu mujyi.

Icyo gikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 15 ubwo hasubizwaga mudasobwa enye na television yo mu bwoko bwa flat. coque iphone soldes Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent Emmanuel Hitayezu, yavuze ko icyo gikorwa cyo gushakisha abajura n’ibyibwe polisi ibikesha imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage, bayitungira agatoki aho ibyibano biherereye ndetse n’abakekwaho ubwo bujura bagakurikiranwa nyuma y’iperereza bagashyikirizwa ubutabera. Yanavuze ko ibyo byabaye inshuro nyinshi kandi uko icyo gikorwa cyagiye gikorwa cyagenze neza kubera ubwo bufatanye. coque iphone outlet store Igisabwa abaturage baba baribwe ni ukugana Polisi bakareba ko byaba biri mu byo yafashe hanyuma bagatanga ibimenyetso ko ari ibyabo bakabisubizwa. Supt. Hitayezu yongeye gusaba abaturage kumenya kubika ibikoresho byabo neza bakabishyiraho utumenyetso tw’ibanga tubiranga ndetse bakanabika inyemezabuguzi babiguriyeho kugira ngo bizabafashe kubitahura igihe byibwe. Coque huawei Yongeye kandi kwibutsa abaturarwanda kureka kugura ibintu bidafite ikibyemeza ko ari ibyaguzwe na kanaka kuko akenshi biba ari ibyibano kandi bikaba bihanwa n’amategeko.Ni no gutiza umurindi abajura kuko baba bizeye abaguzi b’ibyo byibano. coque huawei pas cher Aloys Rurangwa umwe mu bashubijwe ibyabo yavuze ko ashimira Polisi ukuntu yamufashije kubona televiziyo ye yibwe ikanagurishwa ku giciro gito cyane cya 65,000Frw.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *