U Rwanda rwasabye Maroc gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Maroc, Nasser Bourita, bagaruka ku mubano w’ibihugu byombi ndetse amushyikiriza ibaruwa Perezida Kagame yageneye umwami Mohammed VI.
Ibiganiro by’impande zombi byabaye ku wa 21 Gicurasi 2026, i Rabbat, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc.
Ubutumwa bwashyizwe hanze bugaragaza ko Minisitiri Amb Nduhungirehe yahaye mugenzi we ibaruwa Perezida Kagame yandikiye Umwami Mohammed VI.
Ubutumwa Amb Nduhungirehe yanditse kuri X buvuga ko ibaruwa ya Perezida Kagame ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF.
Ari “Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yasabye Umwami Mohammed VI wa Maroc gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora azaba ku wa 14-16 Ugushyingo 2026 i Siem Riep muri Cambodia.”
Mushikiwabo naramuka atowe azaba ayoboye manda ya gatatu, akureho agahigo kakozwe na Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.
OIF ni umuryango washinzwe mu myaka ya 1970 ariko iri zina warifashe mu 2005.
Ku wa 20 Werurwe 1970 nibwo hasinywe amasezerano ashyiraho ishami rirengera ubufatanye n’umuco mu bihugu 21, bigizwemo uruhare na Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal, Habib Bourguiba wa Tunisia, Hamani Diori wa Niger n’Igikomangoma Norodom Sihanouk cya Cambodia.
Magingo aya, uyu muryango ugizwe n’ibihugu 57 na za Guverinoma, bitatu bitari ibinyamuryango ku buryo bwuzuye na 20 by’indorerezi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byawinjiyemo utaritwa izina rufite uyu munsi mu 1970.
Nyuma y’imyaka icyenda rubarizwa muri uyu muryango, muri Gicurasi 1979, rwakiriye inama ihuza Afurika n’u Bufaransa yabaga ku nshuro ya gatandatu.

Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we Nasser Bourita baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi


Minisitiri Amb Nduhungirehe yashyikirije Nasser Bourita ibaruwa Perezida Kagame yandikiye Umwami Mohammed VI
![]()

