Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max zahagaritswe mu kirere cy’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivile cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’impanuka yabaye ku cyumweru, abantu 157 bakahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru ya kampani ya Ethiopian Airlines yaje ikurikira indi yakozwe na kampani ya Lion Air Flight yo muri Indonesia yahitanye abantu 189.

U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira ubu bwoko bw’indege.

Impanuka ya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku cyumweru gishize ihitana abantu 157. Indi ndege y’ubu bwoko ya Lion Air Flight, Sosiyete yo muri Indonesia yahitanye ubuzima bw’abagenzi 189 mu Ukwakira umwaka ushize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’Indege za gisivile, cyasohoye itangazo rimenyesha ‘Abapilote n’abandi bagenzura iby’indege za Boeing 737-8 Max na Boeing 737-9 Max kudakora urugendo na rumwe mu kirere cy’u Rwanda kuva aho iri tangazo risohokeye.

Cyavuze kandi ko uyu mwanzuro uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza ubwo hazatangirwa andi amabwiriza mashya.

Dore ibikubiye muriri tangazo

Leave a Reply

Your email address will not be published.