INES-Ruhengeri yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga700

Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri ku nshuro ya 10, yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 719, basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, ibaha umukoro wo gufasha abaturarwanda kwiteza imbere bifashishije ubumenyi bahakuye.

Umuhango wo guha impamyabumenyi abo banyeshuri barimo 697 basoje icyiciro cya Kabiri na 22 basoje icya Gatatu cya Kaminuza, wabereye ku cyicaro cya Ines-Ruhengeri ku wa wa 15 Werurwe 2019.

Aba banyeshuri barimo abakobwa 47% barangije mu mashami arimo ay’imicungire y’ubutaka, indimi, amategeko, ubukungu, siyansi, iy’imisoro n’ayandi.

Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa Ines-Ruhengeri, Vincent Harolimana, yavuze ko bahawe ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo bagaha akazi abandi.

Mu myaka irindwi ishize Ines-Ruhengeri yashyizeho uburyo bufasha abanyeshuri kwagura ibitekerezo byabafasha kwihangira umurimo mu bintu bitandukanye.

Ati “Mu gushaka kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, Ines-Ruhengeri ubu ishyize imbaraga mu gutanga uburezi bufasha guhanga umurimo.”

Umuyobozi mukuru wa Ines-Ruhengeri, Dr. Hagenimana Fabien, yavuze ko baha abanyeshuri ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo byananiranye, abasaba kubukoresha bagafasha abaturage kwiteza imbere.

Ati “Twihaye intego zo gutanga porogaramu zifasha umunyeshuri wacu gushaka ibisubizo by΄ibibazo byananiranye, bize bategurwa kuba abanyamwuga bashoboye.”

Yavuze ko abaturage bafite ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n΄ubutaka, imihanda, imyubakire, ibiribwa, ubuhinzi n’ibindi, abasaba gutanga umusanzu bigakemuka kuko bahawe ubushobozi bwo guhangana na byo.

Umuyobozi wungirije w΄Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y΄abaturage, Uwamariya Marie Claire, yavuze ko Ines-Ruhengeri ifatiye runini Akarere by’umwihariko mu gukemura ibibazo by’ubutaka n’ubuzima binyuze mu bushakashatsi ikora.

Yabwiye abasoje amasomo ati “Benshi muri mwe bafite ibitekerezo byiza by’ubushabitsi (business). Icyo mwakora gusa ni ugushaka inkunga muri guverinoma n’ahandi mukabishyira mu bikorwa. Guhanga umurimo nibwo buryo bwabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Uwishema Valentin wasoje mu ishami ry΄imicungire y΄ubutaka n΄imitegekere yabwo, yavuze ko ‘Mu mikoreshereze n΄imicungire y΄ubutaka hakirimo utubazo, cyane mu kubwandikisha no mu bijyanye n΄imiturire, ubumenyi dukuye aha nibwo kabando kazadufasha gufatanya n΄ubuyobozi gukemura ibi bibazo’.

Mugenzi we Ndayishimiye Oder urangije mu ishami ry’ibinyamubuzima, yavuze ko ubumenyi bakuyeyo bazabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Ati “Twagize amahirwe yo kugira laboratwari nziza dukora imikoro ngiro myinshi, bizadufasha gukora ubushakashatsi bwimbitse tugamije gutanga ubuvuzi bunoze kandi bugezweho”

Abatsinze neza kurusha abandi bahembwe ibikoresho bitandukanye biromo mudasobwa, telefoni zigezweho no kurihirwa kwiga ibindi byiciro.

Ines-Ruhengeri yatangiye muri 2003, mu nshuro 10 itanze impamyabumenyi imaze kuziha abantu 6,777.

 

Uyu muhango wabanjirijwe n’akarasisi k’abanyeshuri n’abayobozi

 

 

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi muri INES-Ruhengeri

 

Abayobozi bakuru ba INES-Ruhengeri bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi

 

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Dr Hagenimana Fabien

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *