NASA yashyizeho $35.000 mu irushanwa ryo gushushanya ubwiherero buzifashishwa ku kwezi

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyashyizeho $35000 – ni ukuvuga miliyoni zisaga 33 Frw – mu bihembo ku bantu bazafasha mu gukora igishushanyo cy’imiterere y’ubwiherero bushobora kwifashishwa n’abantu bazajya ku kwezi.

Iki kigo gifite intego yo kohereza ku kwezi abahanga mu by’isanzure bitarenze umwaka wa 2024, kandi bazaba bakenera kujya mu bwiherero mu gihe ubutumwa bwabo buzamara.

Ni ibintu bisaba ubuhanga bitewe n’uko mu isanzure nta mbaraga zibayo zituma ikintu kiremeye kimanuka nk’uko bigenda ku Isi – kuko yo yifitemo imbaraga zikurura – ariko umwihariko wo mu isanzure nubwo ikintu cyaba kiremeye, kirareremba.

Ubwo butumwa buzaba burimo umugore wa mbere uzabasha kugera ku kwezi, bityo ubwiherero bugomba kuba bushobora gukoreshwa n’abagabo n’abagore.

Ni ubwiherero kandi buzaba bushobora kujyamo amazi, ntibutere umunuko mu cyogajuru n’ibindi bibazo byose byabushamikiraho.

NASA mu butumwa yasohoye yakomeje iti “Amanota y’inyongera azahabwa igishushanyo kigaragaza n’uburyo bwafasha umuntu kuruka bitabaye ngombwa ko yubika umutwe ku bwiherero,”

Ni ubwiherero bugomba kuba bufite ubushobozi bwo gufasha abahanga babiri mu by’isanzure mu gihe cy’iminsi 14, kandi bufite uburyo imyanda ihita yoherezwa mu gice cy’inyuma, hanze y’aho baba bicaye.

NASA ivuga ko bugomba kuba bworoshye gukorera isuku mu gihe kitarenga iminota itanu, bugakoresha umuriro utarenga watt 70, kandi igihe bwohereza imyanda mu kindi gice ntibutere urusaku nk’ubwiherero busanzwe bwo mu nyubako.

Hanitawe kandi ku mwanya buzashyirwamo, ko bugomba kuba butarengeje uburemere bw’ibilo hafi 15, ndetse mu bunini ntiburenge metero kibe 12.

Mu bihembo byashyizwe ahagaragara, igihembo nyamukuru kizaba ari $20,000 (miliyoni 19 Frw), uwa kabiri azahabwa $10,000 (miliyoni hafi 9.5 Frw) naho uwa gatatu ahabwe $5,000 (miliyoni 4,7Frw).

NASA ivuga ko kurangiza gutanga ibishushanyo bizahatana ari ku wa 17 Kanama, uwatsinze akazatangazwa mu Ukwakira.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *