Uwari ushinzwe imari muri MINEDUC akurikiranyweho kwigwizaho imitungo

Niyibizi yatawe muri yombi tariki 13 Werurwe 2019 akurikiranyweho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’ icyaha cy’ iyezandonke.

Nkurunziza Jean Pierre, Umuvugizi w’ Urwego rw’ Umuvunyi yatangaje ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’ umutungo we ugereranyije n’ ibyo yinjiza byemewe n’ amategeko aba yakoze icyaha.

Ati “Iyo agihamijwe n’ urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ ihazabu y’ agaciro k’ amafaranga yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’ amafaranga adashobora kugaragariza inkomoko”

Nkurunziza avuga ko iyo umuntu afite umutungo adashobora gusobanura inkomoko yawo aba yarawubonye mu buryo budasobanutse aribyo bibyara icyaha cy’ iyezandoke.

Iki cyaha ugihamijwe ahanisha igifungo kitari munsi y’ imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 10 n’ ihazabu y’ agaciro k’ amafaranga y’ iyezandoke yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu.

Niyibizi John afungiye kuri sitasiyo ya polisi Kimihurura kuva ku wa Gatatu w’ iki cyumweru.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *