Imvo n’ imvano y’indirimbo Hallelujah Chorus yigaruriye imitima ya benshi

Nyuma y’amajoro menshi ataryama neza no kurya aruko, hashize iminsi 21 yarateruye agira Ati “Ndatekereza ko nabonye ijuru ryose ringaragiye imbere yange, Imana Nyirububasha yicaye mu ntebe yayo y’ubwami hamwe n’abamalayika bayo bayishagaye.” George Frediric Handel.

George Frediric Handel

Ahagana mu mwaka 1741 nibwo umunyamuziki ndetse akaba n’umwanditsi w’indirombo George Frideric Handel yanditse indirimbo kurubu ikora ku mitima yabenshi iyo bayumvishe ndetse abandi bakanarira, Handel’s Messiah, yahawe amazina y’utubyiniriro atandukanye nka Allelua de Messie, Hallelujah Chorus nandi mazima menshi.

Nubwo uyu mugabo yabaye igikomerezwa nyuma yo kwandika iyi ndirimbo ntago byari bimworoheye mbere kuko mu mwaka wa 1741 yararimo umwenda w’ideni ryari rimukomereye kugeza naho ubwo yaratangiye guhatirizwa kujyanwa muri gereza zabo abereyemo ideni. Tariki 8 Mata 1741, Handel nibwo yatanze icyo yari yizeye ko ari igitaramo cye cya nyuma.

Umugabo wari incuti ya Handel, Charles Jennes ya muhaye Libretto (Agatabo gato twakita nka Hobe) Ikuwe muri Bibiliya, hashingiwe k’ubuzima bwa Yesu kristo. Nyuma Handel aza guhabwa inkunga n’itsinda ry’abagiraneza baturutse i Dublin muri Irilande kugirango babashe gukora umurimo mushya wo kwiyerekana kunyungu hagamijwe kugirango babashe gufasha abantu imfungwa zabuze uko zishyura amadeni. Kandi nanone Handel yabonaga amafaranga akuye mu guhimba ari nayo yamufashaga mu nzira yo kwikura mu byago ngo adafungwa.

Kwandika indirombo Messiah byatwaye Impapuro 260, Atangira tariki 22 Kanama 1741 ageza tariki 14 Nzeri 1741.

Handel yanditse Messiah ataruhuka ijoro n’amankwa kugeza naho kurya byamunaniraga rimwe na rimwe akanarira igihe yabaga arimo yandika. Nyuma y’iminsi 20 ishyira 21 ubwo Handel yari arangije kwandika indirimbo ye yarateyu agira Ati. “Ndatekereza ko nabonye ijuru ryose ringaragiye imbere yange, Imana Nyirububasha yicaye mu ntebe yayo y’ubwami hamwe n’abamalayika bayo bayishagaye.”

Nyuma yaho iyi ndirimbo yaje kuririmbwa bwa mbere tariki 13 Mata 1742 muri Dublin maze abantu bayakira neza karahava, nyuma yaho hakurikiyeho London nubwo ho itakiriwe neza nka mbere.

Ibindi bitaramo bitandatu bikurikiyeho Handel yarabisubitse kuva mu 1743 kugeza mu 1749, yongera ku garuka ubwo ibitaro byo mu bwongereza byitwa (Foundling Hospital) byateguraga igitaramo cyo gukusanya inkunga maze Handel avanga indirimbo zakera n’inshyashya harimo na Messiah maze abantu barayikunda cyane kuko itari izwi cyane m’ubwongereza.

 Kubera indirimbo Messiah, Handel yarongeye atumirwa umwaka utaha kugeza ubwo Messiah yabaye umuco ku bitaro bya Foundling buri igihe uko bizihizaga Pasika kugeza mu mwaka wa 1770 nindi. Inkunga yavaga mu bitaramo byose bya Messiah, byashyirwaga hamwe bigafasha imfubyi, abapfakazi n’abarwayi.

Mu 1910 nibwo Korali Tabernacle yasohoye amajwi ya Messiah muburyo burikodinze (record) hamwe na korali imwe ihoraho, kuko mbere hifashishwaga abariribyi batandukanye.

Hallelujah byavuye muri Bibiliya mu gitabo ki byahishuwe 19:16: “Aleluya kuko Nyagasani Imana yacu mushoborabyose yagaragaje ingoma ye”, 19: 16: “Kugishura cye no ku kibero cye handitse irizina ngo “Umwami w’abami n’ Umutegetsi w’abategetsi 11: 15: “Akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.”

George Frediric Handel yitabye imana afite imyaka 74 mu 1759.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *