Hamenyekanye abazahatana kuri Finale y’Urutozi Challenge Dance CompetitionII 2023

Ababyinnyi baravuga ko ibihembo bahabwa n’Urutozi Gakondo bibafashe muri byinshi bitandukanye ndetse no kugera ku nzozi zabo.

Kuruyu wa 2 Tariki 26 Ukuboza nibwo kuri Club Rafik I nyamirambo haberaga amarushanwa yo kubyina ku rwego rw’igihugu kunshuro yayo ya kabiri (Urutozi Challenge Dance Competition Edition 2) yateguwe n’inzu y’imideli ya Made in Rwanda yitwa Urutozi Gakondo.

Ubwo hahatanirwaga kugera ku munsi wanyuma ariwo finale amatsinda 6 y’ababyinnyi niyo yabashije gukomeza ku munsi wanyuma w’irushanwa, aya matsinda 6 akaba yatoranyije muyandi yari yitabiriye agera kuri 12.

Ntakirutimana Esdor n’ Umuyobozi w’itsinda African Mirror ryegukanye igikombe cy’umwaka ushize waya marushanwa ndetse bakaba banashoboye kugera kuri finale avugako Urutozi Gakondo baziye igihe kuko babagaruriye ikizere binyuze mugutegura aya marushanwa.

Ntakirutimana Esdor n’ Umuyobozi w’itsinda ry’ Ababyinnyi African Mirror

Esdor Ntakirutimana Ati, “Turishimye kuko dushoboye kugera kuri finale nubwo bitari byoroshye ariko ubu nanone nibwo dutangiye kuberako guhembwa bahemba 3 bambere kandi ntago turahatana, dukeneye kurinda ikamba twambaye umwaka ushize tukongera tukegukana iri rushanwa.”

Yakomeje avuga ko bashimira Urutozi Gakondo bo babashije gutegura aya marushanwa kandi ko ibihembo bahabwa batabipfusha ubusa ahubwo bibafasha kugera ku ntego zabo.

Ati. “Umwaka ushije ubwo twatwaraga igihembo nyamukuru cy’ibihumbi 500Frw twashoboye kwishyurira abana babiri ishuri ubwo bari bagiye kurivamo kubera kubura amafaranga y’ishuri, bityo rero turumva ko uyu mwaka twongeye tugatwara igikombe twakora byinshi nanone kurushaho.”

Yasoje avugako kandi kuba hategurwa aya marushanwa akabahuriza hamwe bibarinda kuba bakwishora mu ngeso mbi mu gihe ntacyo bafite baba bahugiye.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko Club Rafik Nsengumuremyi Omar Tonny, Avugako kuba amarushanwa nkayangaya aba yateguwe aribyiza kuko no munshingano z’ikigo cy’urubyiruko harimo guteza imbere impano zitandukanye urubyiruko ruba rufite.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko Club Rafik Nsengumuremyi Omar Tonny

Omar Tonny Nsengumuremyi Ati.”Iyo tugize amahirwe  yo gutegura igikorwa nkikingiki abarumwanya mwiza wo kugirango turebe aho impano z’urubyiruko zigeze zitera imbera bityo tunamenye ahari intege nye ziri noneho tubashe kubagira inama y’ukuntu impano zabo zakomeza kubateza imbere.

Yakomeje avugako urubyiruko aho ruri hose rudakwiye kwishisha ku garagaza impano yarwo kuko hari benshi bifuza kurufasha.

Nsengumuremyi Ati. “Kubona urubyiruko rugeze ahantu nka hangaha n’ibintu bishimishije kuko hari na gahunda zitandukanye z’ Igihugu zigamije guteza imbere urubyiruko ibyo rero bikwereka ko urubyiruko aramizero yejo hazaza h’igihugu kandi iyo bakora ibi baba bagirango bagaragaze ko nabo bari muriyo nzira.

Yasoje avuga ko basaba urubyiruko rufite impano kujya ahabona bashobore kwerekana icyo bazi bityo amahirwe nkaya naza ntakabacike.

Nzaramba Joseph n’ umuyobozi mukuru w’ Urutozi Gakondo akaba arinawe warushinze avuga ko bateguye aya marushanwa hagamijwe gukundisha urubyiruko imyenda ya made in Rwanda binyuze mu kubyina kuko kubyina bijyana n’imideli (Fashion).

Nzaramba Joseph n’ umuyobozi mukuru w’ Urutozi Gakondo akaba arinawe warushinze

Nzaramba Joseph Ati. “Urebye uko twatangiye ayamarushanwa ubona urubyiruko rubyitabira cyane ndetse bagenda bumva made in Rwanda n’iki kuburyo mu minsi irimbere dufite intego y’uko urubyiruko rwose rwazajya rwambara made in Rwanda.

Yongeyeho kandi ko uko byabaye ubwambere ndetse nubu bigenda birushaho kuba byiza kuko ibihembo tubahemba birabafasha, Ati.”haba harimo abanyeshuri bityo bibafasha kwishyura ishuri ndetse no m’ ubuzima bwabo bwaburi munsi kandi dufite na gahunda yo kubakurikirana tukamenya aho bakorera, ese barabura iki? kugirango tubashe no kubafasha mu gihe bataje mu marushanwa.

Imwe mu myenda ikorwa n’Urutozi Gakondo

 Urutozi Gakondo n’inzu y’imideli ya Made in Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2019 Aho kurubu bamaze gufungura amashami atandukanye hano mu Rwanda Ndetse no hanze yarwo aho kurubu bafite icyicaro muri Leta ya Texas na Dubai ariko no mubindi bihugu bitandukanye aribyo Kenya, Canada, Ubufaransa n’ Ububiligi  wayihasanga.

 Kuriyi nshuro Urutozi Challenge Dance Competition ikiciro cya 2 cyahujwe n’ubukanguramabaga bwa ‘Tunywe Less’ aho bashishikariza abanywa inzoga ku nywa murugero kuko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zishobara gutera indwara zitandura nka kanseri, umwijima n’izindi.

Umwaka ushize uwambere yatsindiye amafaranga ibihumbi 500Frw ariko ubu uwambere azatsindira amafaranga angana na 1.000.000Frw naho uwa kabiri ibihumbi 500Frw, Uwa gatatu ariwe wanyuma agahabwa ibihumbi 300Frw.

Mubakomeje batatu bambere harimo KTY Crew, Indaro na African Mirror

Abahagarariye amatsinda y’ababyinnyi uko yari 12 yitabiriye irushanwa

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *