Abakunzi b’umugati Ilite Bread bagabanyirijwe ibiciro mu gihe cy’iminsi mikuru

Ubuyobozi bw’uruganda rukora imigati Ilite Bread bwifurije abakiriya barwo bindashyikirwa n’abanyarwanda muri rusange kuzagira impera z’umwaka nziza byahebuje.

Umuyobo w’uruganda Ilite Bread Ltd, Jean Nsengiyumva avuga ko mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru bifatanyije n’abakiriya babo babagezaho udushya n’impano bitandukanye.

Nsengiyumva Jean, Umuyobozi w’uruganda rukora umugati Ilite Bread Ltd.

Nsengiyumva Jean Ati. “Nkuko bisanzwe umugati wacu dukora ufite icyanga cy’umwihariko aricyo gikurura abakiriya bacu bityo rero muriyi minsi mikuru ibiciro twabihananuye kugirango abakiriya bacu bakadasohoka babashe kubona ko natwe tubazirikana.”

Yakomeje agira Ati. “ kubiciro byari bisanzwe k’umugati munini twagabanyije amafaranga ijana (100Frw) naho umuto tugabanyaho amafaranga mirongo itanu (50Frw), kubiciro twari dusanzwe turangurizaho.”

Yasoje ampara impungenge abakunzi b’umugati Ilite Bread ko nta zamuka ry’ibiciro rizigera ribaho vuba aha nkuko byagenze mu minsi ishije igihe ifarini yaburaga ibiciro by’umugati bigatumburuka, ariko kurubu ifarini irahari ntakibazo.

Uruganda rukora Umugati Ilite Bread ruherereye Mu Karere Ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Ku muhanda werekeza Igihara, uramutse ukeneye kurangura wahamagara kuri nimero +250788359804 Cyangwa ukabasanga aho bakorera ku Kamonyi.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *