Impungenge ni zose kuri ruhurura ikomeje kuba imanga n’icukiro ry’imyanda

Iyi ruhurura ihuriweho n’uturere twombi twavuze haruguru ikomeje kugenda iba icyobo kinini haba mu bujyakuzimu ndetse n’ubugari, dore ko amwe mu mazi aturuka ku musozi wa Mont Kigali aruhukira muri iyi ruhurura, byongeye ubuyobozi bukaba butarakoze ibishoboka ngo itunganywe nk’uko izindi zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali zagiye zitunganywa.

Bitewe n’uko usanga abantu batandukanye baba batambuka mu nzira iri kuri iyi ruhurura, hari impungenge ko hashobora kuzateza impanuka abana cyangwa abantu bakuru bagwamo bagakomereka bikabije, cyangwa se bakaba banahasiga ubuzima.

Uretse kuba abantu bagwa muri iyi ruhurura, hari impungenge ko umwanda ukomeje guterwa n’uko hari abamenamo ibishingwe, ushobora gukururira indwara zikomoka ku mwanda abahatuye ndetse n’abandi bagerwaho n’amazi aturuka muriyo.

Hari impungenge kandi ko bitewe no kuba iyi ruhurura idatunganijwe hataboneka uburyo burambye bwo kubungabunga ibidukikije, aho usanga iyo amazi y’imvura abaye menshi atwara ubutaka bigatuma inkombe z’iyi ruhurura zikomeza kwaguka ku buryo bukabije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *