Rusizi: Umwarimu yakubise umunyeshuli amuvuna ukuboko amuziza gutsindwa umwitozo wo mu ishuli

Umunyeshuli witwa Kwizera Patrick wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo cyitwa GS Murira yakubiswe n’umwarimu we inkoni ku kuboko amuvuna igufwa amuhora gutsindwa umwitozo wo mu ishuli.
Uyu mwana wigaga muri iki kigo giherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi yabwiye TV1 ko uyu mwarimu yari yabahaye umwitozo wo gukora mu matsinda,abawutsinzwe abakubitisha igiti cy’umukoropesho hanyuma amugezeho amukubita inkoni yo ku kuboko amuvuna igufwa.

Yagize ati “Twari turi mu ishuli ku I taliki 13 Kamena,mwarimu aduhaye umwitozo turi mu matsinda y’abantu batatu batatu,utunaniye ahera ku ntebe ya mbere agenda akubita yamanuye umukoropesho wari hejuru ku kabati.Yagiye akubita buri wese mu mugongo angezeho arankubita arampusha,umukoropesho ukubita ku ntebe uhita unkubita ku nkokora.Umuganga wambaze yaravuze ngo igufwa ryaracitse.”

Kuva mu kwezi kwa Gatandatu kugeza ubu uyu mwana ntarabasha gusubira ku ishuli ariyo mpamvu umubyeyi w’uyu mwana Gumiriza Hesron asaba leta ko yareba icyo amategeko ateganya ku mwarimu wateye umunyeshuli yigishaga ubumuga bwa burundu,umwana we agahabwa ubufasha.

Yagize ati “Nyuma yo kumushyiramo tije,muganga yatubwiye ko ukuboko kwe kuzongera gukora gusa ndacyafite impungenge ku hazaza h’uyu mwana.Icyo nifuza nuko itegeko ryakora ibyaryo umwana agahabwa ubutabera.”

Uyu mwana yajyanwe kwa muganga ku bufatanye bw’ikigo n’ababyeyi, nkuko umuyobozi w’iki kigo yabitangaje gusa ngo nta kintu na kimwe bigeze bongera gukurikirana ndetse uyu mwarimu aracyigisha nk’ibisanzwe.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Muganza Niyigena Gilbert we yatangaje ko yamenye ko uyu mwana yavunwe na mwarimu nkuko andi makuru yose amugeraho gusa ngo yabwiwe ko uyu mwarimu yakemuye ikibazo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ababyeyi.

Uyu mwana akomeje kwipfukisha ku kigo nderabuzima kimwegereye gusa ngo guhera mu kwezi kwa Kamena nta muyobozi numwe wigeze akurikirana uko amerewe yaba ubw’ikigo cyangwa ubwa Leta.

Src:Umuryango.rw

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *