Abavuzi ba gakondo mu bari kwirengagiza itegeko ryo kurengera ibidukikije nkana

Bikomeje kugaragara ko bamwe mu bakora ibijyanye n’ubuvuzi bwa gakondo by’umwihariko Ivuriro Ramira Ubuzima bivugwa ko ari iry’umwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bakomeje kwirengagiza itegeko ryo ribuza abantu gukoresha amacupa n’ibindi bikoresho bya pulasitiki nkana, dore ko imiti bacuruza ikomeje gupfunyikwa muri ayo macupa atemewe, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse bikangiza n’ibidukikije.

Bikomeje kugaragara ko bamwe mu bavuzi ba gakondo bakomeje kwirengagiza no kwica amategeko yo kubungabunga ibidukikije ku bushake, aho usanga imiti bacuruza ipfunyitse mu macupa ya pulasitiki abonerana ndetse usanga amwe mu macupa bapfunyikamo iyo miti aba ari ayatoraguwe yarakoreshejwe mu gupfunyika amazi yo kunywa.

Mu gushaka kumenya impamvu ituma bamwe mu bakora uyu mwuga bakomeza gupfunyika imiti mu macupa n’ibindi bikoresho bya pulasitiki kandi bitemewe, twagerageje kwegera amwe muri ayo mavuriro by’umwihariko Ivuriro Ramira Ubuzima, dore ko iri vuriro bivugwa ko ari iry’umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse rinafite amashami agera kuri atanu mu mujyi wa Kigali.

Gusa ubwo twageraga aho bakorera mu gasantire kazwi ku izina rya Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo, twahasanze uyu mugabo bivugwa ko ari umudepite yanga kugira icyo adutangariza avuga ko iri vuriro ryanditse ku witwa Mahoro.

Dukomeje gushaka kumva icyo bavuga twagerageje guhamagara uyu witwa Mahoro dore ko ari umugore w’uyu mugabo nawe yanze kugira icyo adutangariza, ku murongo wa telephone ngendanwa abanza kutubwira ko iri vuriro atari irye, gusa nyuma aza kutubwira ko dutangaza amakuru y’ibyo twabonye aho bakorera we nta kindi yatubwira.

Yagize ati: “Ntabwo ndibuboneke, mwatangaza ibyo mwabonye aho dukorera.”

 

Kuri iki kibazo cyo gupfunyika imiti mu macupa n’ibindi bikoresho bya pulasitiki, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Mme Gerturde Nyirahabineza, avuga ko bitewe n’uko hataraboneka uburyo n’ubushobozi burambye bwo gupfunyika imiti gakondo ku bakora uyu mwuga hari abagikomeje gukoresha amacupa ya pulasitiki.

Yagize ati: “Kubera ko hataraboneka ubushobozi buhagije n’uburyo bwiza bwo gupfunyikamo imiti, abavuzi barakora uko bashoboye bagapfunyika mu macupa ya pulasitiki. Gusa bagerageza kubikorana isuku.”

Uyu muyobozi avuga ko impamvu hari abatagipfunyika mu macupa ya pulasitiki bose batanganya ubushobozi.

Kuwa 12 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Ibidukikije na Rwanda Environment Management Authority (REMA) batangarije abanyamakuru ko guhera ku wa 1 Werurwe 2020 inzego zose zagombaga gutangira gukoresha ibirahure mu kunywa amazia ho gukoresha amacupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe akajugunywa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *