Rusiga: Nubwo ibihe bya COVID-19 bitoroshye bakomeje ibikorwa by’iterambere

Mu gihe Isi yose by’umwihariko Abanyarwanda dukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abatuye Umurenge wa Rusiga ho mu Karere ka Rulindo, Intara y’amajyaruguru, abaturage bo muri uwo murenge bakomeje guhashya icyo cyorezo biteza imbere, ndetse abaje ku Murenge bahabwa serivisi yihuse,.arinako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Ibi ni ibivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Rusiga, Bwana Ndagijimana Forduard, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Mutarama 2022.

Ndagijimana Forduard yagize ati: “Tugenda dukangurira abaturage kutirara kuko icyorezo kigihari.Twabwiye abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa neza , ko batagomba kugashyira ku kananwa no mu mufuka, tukababwiriza gukaraba intoki ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu nsengero no gushyira intera hagati y’abantu n’abandi, mbese buri wese ko agomba kubigira ibye.”

Mu rwego rw’ubwisungane, abaturage bakanguriwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza .kurubu tugeze kuri 98%

Muri ubu bukangurambaga abaturage bibukijwe ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangwa kubagize umuryango bose dusaba abaturage kujya batangira kwizigama, bazigamira mitiweli umwaka wa mitiweli ugitangira; ibyo bakabikora binyuze mu matsinda cyangwa mu bimina aho bizigama make make, umwaka ukarangira baramaze kwizigama mitiweli.

Ndagijimana ati: ”Duhora tubwira abaturage ko gutanga mitiweli ari inyungu zabo kuko uwatanze mitiweli atarembera murugo kandi n’iyo yarwaye yivuza ku mafaranga make.”

Gitifu w’Umurenge wa Rusiga, Bwana Ndagijimana Forduard

 

Aba baturage babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rusiga bigishijwe guhinga imboga n’inimbuto cyane ko bihera kubwinshi, ku buryo bemeza ko imibereho yabo imaze guhinduka kubera kurya neza

Ndagijimana Forduard , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusiga ati:”Hari byinshi abaturage bigishwa cyangwa bigakemurwa bahereye aho batuye , mu masibo yabo, mu midugudu barimo , urugero nk’akamaro k’akarima k’igikoni .Mbere hari abaturage bataryaga imboga , ariko bamenye ko kurya imboga n’imbuto ari uburyo bwo kuboneza imirire no kurandura igwingira rikigaragara

Umurenge wa Rusiga ugira ahantu nyaburaga Ku Kirenge cya Ruganzu, aha umuyarwanda wese akwiye kuhatemberera akahigira umuco nyarwanda ndetse agasobanukirwa byimbitse amateka y’u Rwanda .

Umurenge wa Rusiga ugizwe n’utugali 3 utuwe nabaturage 14.809 uri kubuso bwa 33 km2 abaturage batunzwe nubuhinzi n’ubucuruzi ,ufite Kandi isoko ry’a kirenge

n’umurenge ufite ikigo nderabizima kimwe ndetse na poste de Sante ebyeri nindi irikubakwa , ufite ibigo bya mashuri bihagije ndetse n’amarerero y’incuke

umurenge wa Rusiga unyurwamo n’umuhanda Kigali-Musanze biwufasha mubuhahirane nindi mirenge ndetse n’utundi turere .

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *