Coronavirus: Ingofero yambarwa n’umugenzi kuri Moto igomba gukurwaho ikirahuri

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ibirahuri bitwikira mu maso h’umugenzi ku ngofero (casques) yambara igihe bamutwaye, runibutsa abagenzi kwitwaza ibitambaro byo kuzambariraho kugira ngo zidakora ku ijosi.

RURA yatangaje ko ishingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ajyanye no kwirinda Coronavirus “Abamotari basabwa guhita bakuraho ikirahuri gitwikira ku maso h’umugenzi ku ngofero bambara (casques).”

Ingofero irinda umugenzi igomba kuba idafite ikirahuri mu kurushaho kwirinda

Abagenzi basabwe kujya bitwaza igitambaro (umwenda) bashobora kwambara mu mutwe kigagera ku ijosi ku buryo casque itamukora ku mubiri.

Muri rusange RURA yibukije abantu ko bagomba kwirinda ingendo zitari ngombwa. Mu gihe bidashoboka ko ingendo zisubikwa basabwa gukaraba intoki mbere na nyuma y’urugendo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema, rivuga ko “Amakoperative y’abamotari asabwe gushyira kandagira ukarabe cyangwa ubundi buryo bwatuma abantu bashobora gukaraba kuri parikingi zihuriraho abantu benshi.”

Rivuga ko ibikubiye muri iryo tangazo bitangira gukurikizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020.

Izi ngamba zafashwe mu gihe mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi barindwi ba Coronavirus.


Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *