IMF yahagaritse inguzanyo yahaga Sudani

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko kizakomeza guha Sudani ubufasha mu bya tekiniki na gahunda zitandukanye ariko kitazongera kuyiha inguzanyo kubera imvururu ziri muri iki gihugu n’imyenda gifite.

Akanama ka gisirikare muri Sudani ni ko kayoboye igihugu nyuma yo guhirika ku butegetsi Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora igihugu. Kuri ubu aka kanama karimo kuganira n’abigaragambya kugira ngo hajyeho abayobora igihugu bavanze hagati y’abasirikare n’abasivili.

Umuyobozi wa IMF mu Burasirazuba bwo hagati ndetse na Aziya yo hagati, Jihad Azour, yabwiye Reuters ko badashobora guha Sudani inguzanyo kubera imyenda iki gihugu kirimo.

Ati “Ntidushobora kubaha inguzanyo kuko haracyari imyenda bafite kugeza igihe bazaba bakemuye iki kibazo. Mu mategeko yacu ntabwo twabaha indi myenda”.

Mu 2017 IMF yabaruraga ko imyenda yarengeje igihe Sudani izaba iyifitiye uyu mwaka izaba ingana na miliyari 1.3 z’amadolari kuri miliyari 59 z’amadolari irimo.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Sudani iyishinja ko itera inkunga imitwe y’iterabwoba yongera kuyifatira ibihano kubera intambara yo muri Darfur.

Umuyobozi wa IMF mu Burasirazuba bwo hagati ndetse na Aziya yo hagati, Jihad Azour avuga ko batazongera guha umwenda Sudani kuko itarishyura uwo yahawe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *