Turashima uruhare rwa leta tunasaba ko byarushaho”Compassion International Rwanda”

Kuri uyu wa 26 Mata 2019, hateranye inama yahuje  abafatanyabikorwa b’umuryango ufasha abana bakomoka mu miryango y’abakene mu Rwanda “Compassion international ”, uyu muryango ukaba waboneyeho  gusaba  Leta n’izindi  nzego ziyishamikiyeho  zifite mu nshingano zazo  gufasha abana, ko yarushaho kunoza imikoranire ihamye n’uyu muryango , kuko hakenewe guhuza imbaraga kugirango umwana ukwiriye ubufasha agobokwe by’umwihariko ,nk’umurongo nyawo mu kubaka umuryango ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bugaragaza ko wafunguye amarembo yawo bwa mbere  mu Rwanda mu 1980, gusa icyo gihe ukaba , wari ufite ibiro ku rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo,ari nabyo byatumaga inshingano zawo zitagerwaho uko byifuzwaga. Nyuma y’imyaka ine uyu muryango ukorera muri aka karere, nibwo wabashije gufungura ibiro byawo mu Rwanda ,hakaba hari mu 1984.

Nkuko byatangarijwe muri iyi nama ,imikorere y’uyu muryango Compassion yaje kubangamirwa  n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, bituma abana bitabwagaho nawo bagera ku ibihumbi  bitandatu mu bihumbi hafi cumi na kimwe bafashwaga habura amakuru agaragaza aho baherereye , cyane ko mu cyegeranyo cyakozwe nyuma ya Genoside kerekanye gusa umubare w’abana bagera ku bihumbi bitanu byonyine bari basigaye.

Nyuma ya Jenoside, uyu muryango wakomeje kwiyubaka ndetse ubasha kuzamura umubare w’abana ufasha kuko wakomeje kwiyongera ,aho kuri ubu ufasha abasaga ibigumbi ijana, 95% byabo bakaba babarurwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe , kandi bose bakaba bafite imiryango  yabo babarizwamo ,iyi ntambwe ikaba ibona nk’iyo  kwishimirwa kuko uretse mu Rwanda gusa ,ibindi bihugu biri muri aka  Akarere bitaragera kuri uru rwego nyamara bitabuze abana bakwiye kwitabwaho nkuko byagarutsweho na John R. NKUBANA umuyobozi w’uyu muryango.

Umuyobozi wa Compassion mu Rwanda John R. NKUBANA yasobanuye ko bafasha abana kuva mu kiburamwaka kugera muri kaminuza , aho babagenera  n’inyigisho zibategura kuzaba abayobozi bejo hazaza , hakiyongeraho ko  kubize imyuga mu mashuri ya TVET bafashwa kubona ibikoresho bifashisha mu gushyira ibyo bize mu ngiro kandi byose hakagaragaramo uruhare rwa leta ,ari naho bahera bayisaba kurushaho kongera kunoza ubufatanye hagamijwe gushakira umwana kuzagira ejo heza. 

Yabivuze muri aya magambo ati:” Hatabayeho ubufasha duhabwa na leta,n’ibimaze kugerwaho ntibyari gushoboka ,ari nayo mpamvu tuyishimira by’umwihariko uruhare rwayo mu bufatanye tugirana mu kwita kubana b’ava mu miryango ikennye kuko abo dufasha bose batanga icyizere cy’iterambere nk’intambwe ishimishije y’ubuzima bushya bagize babikesha ubufasha bahawe”.

John R. NKUBANA, umuyobozi wa Compassion mu Rwanda

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Abana, wari uhagarariye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr. Claudine Kanyamanza, nawe yijeje ko imikoranire igomba gukomeza kurushaho kugaragara mu gushyira mu bikorwa ibiri mu nshingano za buri ruhande.

Yagize ati ”ubufatanye bwacu bushingiye ku mikoranire muri buri gikorwa. Guhurira muri iyi nama ni uburyo bwo kongera kurushaho kuyishimangira, kuko ubusanzwe turebera hamwe niba ibyo compassion ifashamo abana bihura n’ibyari biteganyijwe muri gahunda Leta iba ibafiteho, kuba basaba ubu bufatanye rero si uko butari busanzwe buhari, ahubwo ni ukubwongerera imbaraga kuko n’ubusanzwe turuzuzanya” 

Dr.Uwera Claudine Kanyamanza/NCC

Mu bikorwa by’indashyikirwa mu byagzweho hari nko kuba mu myaka itatu ishize haratanzwe amatungo atandukanye harimo inka zingana 5207,ihene 36908, intama 7180, ingurube 13392, inkwavu 4149 n’inkoko 19274 aya matungo akaba afasha umuryango umwana aturukamo bikava ku mwana umwe mu muryango bikagera ku muryango wose”.

Abana bafashwa n’uyu muryango bakomoka mu miryango ibabarizwa mu madini yose n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda nta numwe uhejwe kandi bakitabwaho n’abakozi bo mu matorero agize uyu muryango aho aherereye hose mu turere tugize igihugu uko ari 30.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *