Imbamutima Z’Abarimu Ba Sciences Ubwo Bahabwaga Ibihembo Na AIMS Rwanda

Iyi n’inshuro ya gatatu y’imihango yo gutanga ibihembo. Ni muri gahunda yo guhugura abarimu ba AIMS, Igikorwa kigamije kuzamura ireme ry’Uburezi mu mibare na siyanse kubanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. gahunda yo guhugura abarimu ishyirwa mu bikorwa mu terere two mu Rwanda. Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi yitwa African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda, yahembwe abarimu  94 bahize abandi mu myigishirize ya science n’ikoranabuhanga.

Sam Yala Perezida wa AIMS mu Rwanda

Prof Sam Yala yavuze ko iyi gahunda yo guhugura abarimu igamije kuzamura ireme ry’Uburezi mu bumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare(STEM)

Yagize Ati: Tumaze gutoza abarimu bagera ku bihumbi bitanu(5000) m’Uturere 14, Akomeza avuga ko iyi gahunda yo guhugura abarimo harimo ibyiciro bine aribyo” icya mbere: gutoza abarimu n’ abarimu b’abatoza, icya kabiri: guhugura uko bakoresha ibikoresho bya ICT, icya gatatu, ni ukumenyekanisha no kwagura kugirango bigere kuri bose kuko ninaho harimo uyu mwanya wo gutangamo ibihembo, icya kane ni ugukusanya amakuru no kugeza ibyumba byigirwano ICT(smart classes)

Intego yuy’Umushinga ni ukongera umubare wa bakobwa na bahungu bahitamo kwiga amasomo ya STEM. Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare n’Inzego zigenzi z’Iterambere ry’Imibereho n’Ubukungu by’Igihugu icyo aricyo cyose. Ni twongeraUmubare w’Abahungu n’Abakobwa muri izi nzego tuzaba dukora kugirango iterambere ry’Igihugu cyacu rizamuke. Niyo mpamvu AIMS, binyuze muri gahunda yo guhugura abarimu ishyira ingufu mu kuzamura ireme ry’Uburezi bwa STEM.

Umuyobozi wa REB Dr Nelson Mbarushimana Ahereza igihembo umwarimu wahize abandi

Umwarimu wahize abandi yahawe imashini n’ibikoresho by’ikoranabuhanga yashimiye ubuyobozi bw’iriya Kaminuza ndetse na Airtel kubera ko yabonye umuhati akoresha mu kazi, niko kubimuhembera.

Ati: ‘Numvise nishimye ubwo bampamagaraga ngo bampembe. Bizamfasha gukomeza gukora nitanga kugira ngo nteze imbere ubumenyi bw’abana nigisha kandi ariko nongeramo imbaraga kugirango nubutaha wenda nza shobore kongera kwegukana ibi bihembo.”

Yakomeje agir’ Ati: ndashishikariza bagenzi bange nabo bigisha ko wakorengeramo imbaraga bakabasha gusobanurira abana cyane bakabaha umwanya uhagije kuko harigihe usanga abana batari mubihe byiza maze ukabigisha ukagenda uziko bafashe kandi ntacyo batahanye, ariko iyo ubuhaye umwanya babasha kukwisanzuraho baka kubwira aho batumvise dore ko usanga abana benshi amasomo ya siyanse bayinubira ngo arabarushya cyane mu bwonko.

Mu mwaka wa 2020 abarimu 85 bahembewe akazi bakoze mu kwigisha imibare na science. Umwaka wakurikiyeho nabwo abarimu barahembwe, kandi ibikorwa byo kubashimira bigera henshi mu gihugu.

Kugeza ubu abarimu 108 bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ubwoko butandukanye, Abarimiu bashimiye bavuga byibura ubu nabo bibateye imbaraga kuba nabo baributswe bagahabwa ibihembo. Bati: Iyo ukora ariko uziko ibyurimo gukora bifitiye igihugu akamaro banabiguhera umushahara uba wumva ari ibisanzwe ariko iyo hajemo kino gikorwa wumvako noneho biri kurundi rwego kandi binatanga icyo twakise competition kugirango uwahawe ibihembo nubutaha azabihabwe kandi nutabibonye nawe agakora cyane kugirango ubutaha nawe azabyegukane.

Impano zahawe abarimu bose kugeza ubu zifite agaciro ka Miliyoni  Frw 1.5.

Jean Mukunzi, umwe mu bayobozi bakuru ba AIMS Rwanda

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *