Urukiko rwamanuye mu ntera abapolisi bananiwe kurinda umutekano wa Perezida

Urukiko rushinzwe Imyitwarire y’Abapolisi rwo mu gace ka Arua muri Uganda rwamaze gufata umwanzuro wo kumanura mu mapeti abapolisi bataye inshingano zabo bigatuma imwe mu modoka ya Museveni iterwa amabuye.

Kuwa 13 Kanama 2018 nibwo imodoka ya Perezida Museveni yaterewe amabuye ku Muhanda wa Ediofe,nyuma y’umuvundo wabereye i Arua mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida b’abadepite bifuzaga guhagararira aka gace mu Nteko Ishinga amategeko.

Urukiko rwategetse ko abapolisi bane bamanurwa mu mapeti nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwirengagiza inshingano byatumye imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni iterwa amabuye.

Urukiko rwategetse ko abapolisi 4 muri 6 bashinjwa uburangazi bafungwa,nyuma yo kuburanishwa ku wa 6 Gashyantare 2019, rugasomwa ku wa 12 Gashyantare 2019.
Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwabo aho bagaragaje ko bakiri bato, bafite inshingano z’imiryango zirimo kwishyura amafaranga y’ishuri kandi akaba ari ubwa mbere bahamijwe icyaha.

Daily Monitor yanditse ko mu bamanuwe mu ntera harimo Uwari ushinzwe umutekano mu karere (Field Force Unit), Robert Junena, wavanwe ku ipeti rya Superintendent agirwa Assistant Superintendent of Police; Edward Mugweri wakoraga mu Bugenzacyaha yakuwe kuri Senior Superintendent of Police ahabwa ipeti rya Superintendent of Police.

Abandi bagizweho ingaruka n’umwanzuro w’urukiko ni uwari Umuyobozi wa Polisi muri West Nile, Jonathan Musinguzi n’uwa Arua Abbas Senyonjo. Aba bombi ntihatangajwe urwego bashyizweho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *