RULINDO: PRISM Mu Guhuza Aborozi N’Abafatanyabikorwa

Abahinzi n’Aborozi b’Amatungo Magufi n’Aciriritse Barashima Umushinga wa PRISM Mukubegereza no Kubahuza n’Abafatanyabikorwa Mu Bucuruzi Binyuze Muri Gahunda Ya BUSINESS TO BUSINESS (B2B).

Birasa Patrick Umuyobozi Wa Cordaid Mu Rwanda

Ni Igikorwa Ngaruka Mwaka Gitegurwa n’Umuryango PRISM, Cyatangiye Kuva 2019 Kikaba Cyashyizwe Mubikorwa Na Cordaid, Akaba Ari Umuryango Ushinzwe Guteza Imbere Aborozi b’amatungo Magufi Ndetse n’Acirirritse Ukanabafasha Kuyageza Ku Isoko. PRISM N’Umushinga Ukorera Mu Turere 15 Mu Gihugu, Ukaba Ufasha Aborozi Mu kubaha Amatungo Ndetse Nibindi Bijyana Nabyo, Nk’Amabagiro Nibindi.

Kubufatanye Na RAB (Rwanda Agriculture And Animal Resources Development Board) Ndetse N’ Umutanguha Mundamukanyo Igira Iti; Umutanguha, imari Kuri Bose”.

Kuriy’Inshuro Uyu Muhango Wabereye Muntara Ya Majyaruguru Mu Karere Ka Rulindo, n’Igikorwa Bise BUSINESS TO BUSINESS (Bishatse kuvuga  Uti “Umushinga Ku Mushinga”) Kuko Abahinzi Bungikiranya n’Ibigo By’Imari Mukuguza No Kuguriza.

 Ni Inama Yar’Igamije Kungurana Ibitekerezo No Guhuza Abafatanyabikorwa Mu Bucurizi.

Uyu Muhango Witabiriwe Ningeri Zitandukanye Harimo Abahinzi n’Aborozi b’Amaatungo Magufi n’Aciriritse, Hari Higanjemo Kandi n’Abaveterineli Ndetse Naba Rwiyemezamirirmo Hamwe n’Abashoramari Yewe Na Banki Zitandukanye Byose Bijyanye n’Ubworozi Bw’Amatungo Magufi.

Haganiriwe Kandi Nuburyo Bwo Kongera Ubwiza n’Umusaruro Mwinshi Kubikomoka Ku Matungo Magufi na Ciriritse Binyuze Mw’Ishoramari No Gukorana Na Banki.

Patrick Birasa mu nama n’aborozi

BIRASA PATRICK Umuyobozi Wa Cordaiad Mu Rwanda Bwana Yagize Ati: (value chain) Iri n’Ihuriro ryabari mugikorwa cyi hererekanya n’Inyongera gaciro ry’Amatungo Magufiya na Ciriritse.

Yakomeje Agira Ati: Rimwe na rimwe usanga abantu bahuriye mugikorwa kimwe ariko ugasanga badahura ngo baganire, ugasanga ugize ibibazo ukabyihererana kandi hari ukuntu mwahurira hamwe izo ngorane mukazikemura rimwe na rimwe mu kanahuza imbaraga, twe rero tujya gutangiza iyi gahunda wabazaga umworozi akavuga ko banki zitabumva, kuruhande rw’Abashoramari nabo bakavuga ko babuze abahinzi, icyabaye rero twebwe twahisemo kubahuriza hamwe yaba Abashoramari, Abubwishingizi ndetse n’aborozi mu kubashishikariza kwizigamira no gukoresha ubwishingizi bw’amatungo kuko bibagirira akamaro kanini cyane mugihe amatungo yabo ahuye n’ibizazane. Yongeyeho kandi ko nubwo aborozi bataraba benshi kurwego rushimishije kubwibyo asaba ibigo by’imari kudaca amafaranga menshi ku mishanga kuko usanga aribyo bica abaturage intege. Yasoje ashimira leta yashyizeho uyu mushinga wa PRISM kuko muri PRISM ubonamo ibintu byinshi cyane muribyo harimo Ibikoresho, Amatungo, n’Ibikorwa by’Ubwishingizi.

Nsenga Nelson Ushinzwe Guhuza Ibigo By’Imari N’Abagenerwa bikorwa B’Umuryango wa PRISM Mukigo K’Igihugu(RAB)

NSENGA NELSON Ushinzwe Guhuza Ibigo By’Imari N’Abagenerwa bikorwa B’Umuryango wa PRISM Mukigo K’Igihugu  Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Nawe Akangurira Aborozi Ku tagurisha cyangwa kurya itungo yahawe kugirango yiteze imbere kandi banashyire amatungo yabo mu bwishingizi kuko bubagoboka. Uti Kandi nabandi bafite Imishinga bakwegera Abashoramari cyangwa banki kuko bibereyeho kubafasha kuko ari magirirane, Uti; kimwe kibereyeho ikindi.

Gatera Dieu Donne Umworozi W’inkoko Witeje Imbere

GATERA DIEU DONNE Umworozi w’Inkoko Zitera Amagi Avuga ko Niba Uyu Mushinga Warabegerejwe Bivuze ko  Bashaka ko Umushinga wabo Batangiye Ubateza Imbere Nabo Bakagira Aho Bigeza.

Akomeza Agira Ati”. Mbere Ubundi Bavugaga Umuhinzi cyangwa Umworozi Ugahita Wumva ko Byakwanga Byakunda Uwo Muntu Yuzuye Imyate, Ariko Ubu Ndashima Kuko Ntwe Ubu Turasobanutse Bamwe Muritwe Yewe Ni n’Abakoresha, yongeyeho ko kandi nubwo bageze aho  hose bagifite imbogamizi z’ibiribwa by’amatungo ngo kuko bibageraho biturutse kure cyane, Akaba yasabaga ko bakongeramo imbaraga ngo kuko n’amatungo nayo akenera kurya iryo yuzuye intungamubiri.

Aborozi mukuganira bahuza imishinga

Habaye Kandi Igikorwa Cyo Kuganira No Kumenyana Hagati Y’Aborozi n’Abashoramari  Ndetse N’Ibigo By’Ubwishingizi Ku girango barusheho kumenyana no gukorana byahafi kuki bakenerana mu mirimo yabo yaburi munsi, Kuburyo nuwatinyaga kugira serivisi asaba kuberako atayifiteho amakuru ahagije bigatuma abireka bityo bikamudindiza mw’iterambere rye.

Hitimana Jean Chrysostome

HITIMANA JEAN CHRYSOSTOME Umwe Mubahinzi Bo Mu Karere Ka Rulindo Avugako kubera Uyu Mushinga Wa PRISM Ubakangurira Ndetse Ukanabafasha Kubona Umusaruro Utubutse Kandi Mwiza Byabafashije Cyane Kwihaza Mubiribwa  Kuko Ngo Mbere Wasangaga Iyo Babaga Bakeneye ku gafaranga baragurisha byose bejeje ntihagire bo icyo bisigariza ugasanga niho hava ikibazo k’Imirire mibi bigatera no kugwingira, Uti Ariko Ubu Aho Bamenyeye PRISM Barasarura Bakihaza Mubiribwa ndetse Bakanasagurira Amasoko.

Yasoje Agira Ati”. Ndashimira PRISM Yatwibagije Kandi Tugaca Ukubiri Na Bwacyi.

Abitabiriye Inama
Aborozi muri gahunda yo kumenyana no guhana hana imishinga

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *