Trump yanze kuvuga niba azatanga ubutegetsi mu mahoro mu gihe azaba atsinzwe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze kwemeza niba mu gihe azaba atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo, azatanga ubutegetsi mu mahoro.

Tariki ya 03 Ugushyingo uyu mwaka nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu azahanganisha Donald Trump na Joe Biden.

Trump yabwiye abanyamakuru ati “tuzareba uko bizaba byagenze” ubwo yari abajijwe niba azemera gutanga ubutegetsi mu mahoro mu gihe yaba atsinzwe.

Kuri we ngo ibyavuye mu matora bishobora kuzarangira byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bitewe n’uko atizeye uburyo buzakoreshwa mu gutora burimo no gukoresha iposita.

Ati “Ninubiye mu buryo bukomeye ibijyanye n’uko amatora azakorwa.”

Amerika irateganya gutora mu buryo budasanzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus aho umuntu ashobora gutorera iwe akohereza urupapuro rw’umukandida yatoye, kuri Trump ngo ubwo buryo bumeze nk’ikiza.

Trump yavuze ko mu gihe ubu buryo bwahinduka, amatora yo muri Amerika azaba arimo umutekano usesuye.

Si ubwa mbere Trump yanze kuvuga niba azatanga ubutegetsi mu mahoro mu gihe yaba atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, kuko yanagaragaje ukwifata gukomeye na mbere y’ayabaye mu 2016, ubwo yatorerwaga manda ya mbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *