Ibyiciro by’Intwari z’u Rwanda n’ibyagiye biziranga

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu hakurikijwe ibikorwa byindashyikirwa zakoze bikaba ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’Ishimwe, (CHENO).

Intwari z’Imanzi

Ni Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje muri iki kiciro cy’Intwari z’ u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho. Ni icyiciro kirimo umusirikare utazwi izina na Maj. Gen.Fred Gisa Rwigema.

Umusirikare Utazwi Izina ni Ingabo ihagarariye  izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba  mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.

Major General Fred Gisa Rwigema yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no ku banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.

Intwari z’Imena

Mutara III Rudahigwa

Yababaye umwami w’u Rwanda (1931-1959) yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi, yagabiye imbaga nini y’Abanyarwanda…

Rwagasana Michel

Yabaye umunyamabanga w’Inama nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa,Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi  muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe, yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite. ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwiringiyimana Agathe

Uwilingiyimana Agathe yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva ku wa 17 Nyakanga 1993 kugeza ku wa 7 Mata 1994. Yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakoreye Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.

Niyitegeka Felicite

Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.

Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

Kuba intangarugero yari yarabigize umuco ni cyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ngengabitekerezo y’ivanguramoko.

Abanyeshuri b’i Nyange

Ni abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero ahari mu Ntara ya Kibuye. Intwari ni abari muri icyo kigo mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi bateraga icyo kigo basaba abanyeshuri kwitandukanya bashingiye ku moko.

Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Ni bwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka, undi umwe yaje gupfa nyuma azize ingaruka z’Igitero; ariko 40 barokotse icyo gitero na bo ni Intwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena.

Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura. Babereye Abanyarwanda uri rusange n’urubyiruko by’umwihariko urugero rw’’urukundo. Rwo kurwanya ammaccakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.

Intwari zo mu cyiciro cy’Ingenzi ntiziramenyekana kuko hakozwe ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *