Ibihugu by’ibihangange byashimye icyemezo cy’u Burusiya cyo kwemeza urukingo rwa COVID-19

U Burusiya bwatangaje ko gushyiraho uburyo bwihuse bwo kwemeza urukingo rwa COVID-19 kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byerekana ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byemeye ko bwari bukwiye kurwemeza muri Kanama.

Mu kwezi gushize u Burusiya bwemeje urukingo rwa COVID-19 nyuma y’amezi atarenga abiri rugeragerezwa ku bantu, bituma bamwe mu bahanga bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi barukemanga bibaza buziranenge bwarwo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa muri Amerika yamaze gutangaza ko asanga bikwiye ko urukingo rwa COVID -19 rushobora gukoreshwa rudakurikije inzira zisanzwe zo kwemeza inkingo, igihe cyose abayobozi baba bemeza ko inyungu zisumba ingaruka rwagira.

Ni nyuma yuko mu Cyumweru gishize u Bwongereza bwashyizeho gahunda zo kwemerera ikigo gishinzwe ubuvuzi gutanga uruhushya rw’agateganyo ku rukingo rwa Coronavirus urwo arirwo rwose mbere yuko rubona ibyangombwa bya burundu, igihe kibona gusa ko rwujuje ubuziranenge.

Nyuma y’ibyo ibyo bihugu byombi byatangaje, Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubukungu cy’u Burusiya cyagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’urukingo rw’icyo gihugu, Kirill Dmitriev, yagize ati “Ubu Amerika n’u Bwongereza bakurikije urugero rw’u Burusiya.”

Yakomeje avuga ko ibyo bihugu byatunguwe no kuba barabitanze urukingo kandi bikabibabaza ariko ko amaherezo byemeye.

Yagize ati “Isi y’Iburengerazuba yatunguwe n’uko u Burusiya bwatsinze (mu gutanga urukingo) bityo biba ngombwa ko banyura mu byiciro bine byo kwemera byanze bikunze: guhakana, uburakari, kwiheba, no kwemerwa.”

Dmitriev yavuze ko amagambo aheruka y’ibyo bihugu yerekenaga ko barenze icyiciro cyo kwiheba, none bikaba bigeze mu cyiciro cyo kwemera ko inzira y’u Burusiya ari yo y’ukuri.

Ubu u Burusiya bwatangiye kugerageza icyiciro cya III cy’urukingo bwise “Sputnik V” rugiye kugeragerezwa ku itsinda rinini ry’ababishaka.

Icyo gihugu kandi kiri gutegura kwemeza urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 mu mpera za Nzeri cyangwa mu ntangiriro z’Ukwakira.

Minisitiri w’Ubuzima Mikhail Murashko yavuze ko gukingira abantu benshi bari mu byago byinshi byo kwandura bishobora gutangira mu Ugushyingo n’Ukuboza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *