Minisitiri w’umutekano muri Uganda yemeje ko hari inzu z’ibanga zifungirwamo abantu

Minisitiri w’umutekano muri Uganda ,Jenerali Elly Tumwine, yongeye gushyigikira ikoreshwa ry’inzu zifungirwamo abantu ahantu hatazwi mu gihugu zizwi nka “safe houses”.

Ibyo yabivugiye imbere y’akanama k’uburenganzira bwa muntu ko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Yari yatumijwe ngo asobanure impungenge zari zagaragajwe n’abadepite ku bivugwa ko ari ibikorwa by’iyicarubozo, itabwa muri yombi ridakurikije amategeko ndetse n’ifungwa ry’Abanya-Uganda ahantu hatemewe kandi ntibaburanishwe.

Jenerali Tumwine yavuze ko izo nzu zifungirwamo abantu ahantu hatazwi koko ziriho kandi zikoreshwa muri iki gihugu mu guhuza ibikorwa by’ibanga by’ubutasi gusa yahakanye ko izo nzu zikorerwamo iyicarubozo.

Depite Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine muri muzika yavuze ko abayoboke be benshi bari kwibasirwa bakajyanwa muri bene izi nzu zikorerwamo iyicarubozo.

Imbere y’ako kanama ko mu Nteko ya Uganda, Bwana Kyagulanyi yagaragaje urutonde rw’abantu 30 avuga ko bafungiwe ahantu hatazwi muri Uganda.

Mu bihe bishize, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye leta ya Uganda gufunga izo nzu z’ibanga zifungirwamo abantu mu buryo butemewe.

Inzu zizwi nka “safe houses” zivugwa kandi no mu bindi bihugu byo mu karere birimo u Rwanda n’u Burundi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *