Afurika y’Epfo: Abantu bitwaje intwaro bamishije amasasu mu bantu, hapfa 12
Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro barashe urufaya rw’amasasu mu gace ka Cleveland ko mu burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo hapfa abantu 12 abandi icyenda barakomereka.
Johannesburg ni umwe mu mijyi minini ya Afurika y’Epfo yakunze kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikoresha intwaro.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa 9 Kamena 2026 mu gace karangwamo imiturire y’akajagari, inavuga ko yahise itangira guhiga abasaga 10 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko abo bagizi ba nabi bageze muri ako gace bari mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota, binjira banyuze mu nzira ebyiri zitandukanye batangira kurasa abaturage bari bari ahantu hatandukanye. Nyuma yo kurasa bahise bahunga bakoresheje iyo modoka bari barimo.
Kugeza ubu icyateye icyo gitero ntikiramenyekana mu gihe inzego z’umutekano zikomeje iperereza rigamije kumenya abagikoze no kubashyikiriza ubutabera.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu birangwamo ubugizi bwa nabi mu Isi. Imibare igaragaza ko buri munsi muri iki gihugu hicwa abantu 60.

Abantu 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro muri Afurika y’Epfo
![]()

