Ikindi cyiciro cya 11 cy’impunzi ziturutse muri Libya cyageze mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2022,  icyiciro cya 11 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 101 bavanywe muri Libya cyageze mu Rwanda amahoro, nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA).

Iryo tsinda risanze abandi 500 bagicumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Kuva muri Nzeri 2019 ubwo itsinda rya mbere ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro 66 ryageraga i Kigali, kugeza ubu u Rwanda  rumaze kwakira bose hamwe 1,279, barimo 1,178 bakiriwe mu byiciro icyenda byabanje.

Mu bakiriwe mbere harimo abasaga 700 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira ari byo Canada, Suwede (Sweden), Noruveje, u Bufaransa, u Bubiligi, Finland n’ibindi.

U Rwanda rwakira izi mpunzi rugendeye ku masezerano yasinywe guhera taliki ya 10 Nzeri 2019 hagati ya Leta, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ayo masezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Ni mu gihe UNHCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko kwakira abaheze muri Libya ari “ikimenyetso ko muri Afurika na ho hava ibisubizo”.

Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe bugere kuri  700.

Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi y’agateganyo harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun.

Abaje mu cyiciro cya 11 baturutse mu bihugu 5, harimo 49 bakomoka muri Eritrea, 39 bo muri Sudani, 10 bo muri Somalia, babiri bo muri Ethiopia n’umwe wo muri Sudani y’Epfo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *