Hafashwe ibicuruzwa bya miliyoni 41Frw bitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano no gutsura ubuziranenge, bafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 41 Frw.

Ibyo bicuruzwa byafashwe harimo amavuta yo kwisiga akesha uruhu atemewe, ibinyobwa nk’amata, imitobe, udukungirizo n’ibindi.

Byafatiwe mu mukwabu wiswe ‘Operation Fagia Opson’ wakozwe tariki 13 na 14 Gashyantare uyu mwaka hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ubugenzuzi nk’ubwo buzakomeza kuko bugamije kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’ingirakamro kuko kigamije gukura ku isoko ibyo bintu byose bihungabanya ubuzima bw’abaturarwanda. Abanyarwanda bagomba kwirinda gukoresha ibi byose byagiye bifatwa bitujuje ubuziranenge kuko bihungabanya ubuzima bwabo.”

Yasabye abakora ibicuruzwa bitemewe n’ababikwirakwiza kubireka, ahamagarira abaturage gutanga amakuru y’aho ibicuruzwa nk’ibyo biri.

Mu byafashwe harimo amavuta yo kwisiga afite agaciro ka miliyoni 4 Frw, ibinyobwa bya miliyoni 12 Frw, ibiribwa bya miliyoni 4.7 Frw, imiti ya miliyoni zisaga 7 Frw n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bya miliyoni zisaga 12 Frw.

Umukozi w’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB), Ugirimpuhwe Fidèle, yavuze ko uwo mukwabu wabagaragarije ko hari inganda zimwe na zimwe zihabwa ibyangombwa by’ubuziranenge, nyuma zikihisha muri ibyo byangombwa zigakora ibitemewe.

Ati “Iyo tugiye mu ruganda usanga ibintu bimeze neza, ejo wagera ku isoko ukabona ibintu bindi bitandukanye n’ibyo yari yakweretse. Bivuze ko hari uburyo aba bacuruzi n’izi nganda barimo bakora. Biriya bicuruzwa ba nyirabyo nyuma yo guhabwa ikirango cy’ubuziranenge , nkabapfunyika inzoga baragiye batangira gupfunyika mu macupa ya pulastiki, bivuze ko batandukiriye bashyira ku isoko ibitandukanye n’amabwiriza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibicuruzwa bitemewe, kuko iyo bigize ingaruka ku muturage umutekano uba wahungabanye.

RIB yatangaje ko umuntu umwe ari we umaze gutabwa muri yombi muri uwo mukwabu, icyakora ngo n’abandi babigizemo uruhare bagiye gukurikiranwa.

Ingingo ya 266 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti; ibihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera; iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *