Uganda yirukanye umuyobozi wa MTN ku butaka bwayo

Leta ya Uganda yirukanye Umuyobozi wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN muri iki gihugu, Wim Vanhelleputte, nkuko bikubiye mu ibaruwa yasinyweho umukono na Minisitiri w’Umutekano, Jeje Odongo.

Vanhelleputte wayoboraga MTN muri Uganda yakomanyirijwe kongera gukandagira ku butaka bwayo kuva ku wa 14 Gashyantare 2019.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yabwiye Daily Monitor ko Vanhelleputte yahise ajyanwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe.

Ati “Yagejejwe ku kibuga cy’indege aho yiteguye kwerekeza mu Bubiligi. Ni impamvu zijyanye n’umutekano w’igihugu.’’

Enanga ntiyavuye imuzi ibirego bishinjwa Vanhelleputte. Uyu Mubiligi yahawe kuyobora MTN Uganda mu mpera za Nyakanga 2016, asimbuye Brian Gouldie wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.

Yayoboye Imagine Partners Uganda itanga serivisi za banki hagati ya Nzeri 2004 na Gashyantare 2006. Yashyingiwe n’umugore ukomoka muri Uganda, igihugu yagezemo bwa mbere mu 1993.

Mu itangazo MTN Group ibarizwamo MTN Uganda yashyize hanze kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, yavuze ko itigeze imenyeshwa iby’iyirukanwa rya Vanhelleputte.

Yatangaje ko iri gukurikirana ngo imenye impamvu muzi ibyihishe inyuma.

Rigira riti “Turi kwita kuri izi mpinduka kandi turakorana n’abayobozi mu gushaka umuti w’iki kibazo. Intego yacu ni ugukomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu.’’

MTN Group yamenyesheje ko mu gukomeza kugendera ku mategeko y’igihugu, MTN Uganda yahawe Gordian Kyomukama wari ushinzwe ibijyanye na Tekiniki nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Icyemezo cyo kwirukana Vanhelleputte muri Uganda kije gikurikira itabwa muri yombi n’iyirukanwa ry’abayobozi bakuru batatu ba MTN barimo Umunyarwandakazi Annie Tabura wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizabikorwa muri MTN Uganda, Umufaransa Olivier Prentout wari ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Umutaliyanikazi Elsa Muzzolini wari ushinzwe Serivisi z’imari zitangirwa kuri Telefoni.

Polisi ya Uganda ku wa 22 Mutarama 2019 yasohoye itangazo rigira riti “Byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Abakozi ba MTN boherejwe iwabo bataburanishijwe mu gihe ibyaha baregwa bikomeye kandi bibangamiye umutekano w’igihugu.

Ibi byabaye mu gihe Guverinoma ya Uganda na MTN bari mu biganiro ku kuyongerera amasezerano yo gukorera muri iki gihugu kuko imyaka 20 yari yarahawe yarangiye mu Ukwakira 2018.

Ku ikubitiro leta yakaga miliyoni $100 mu myaka 10, birangira hemeranyijwe miliyoni $58. Ni ibintu byarakaje cyane Perezida Museveni ndetse yandikira Komisiyo ibishinzwe (UCC), ko yababajwe n’uburyo MTN Uganda yaciwe miliyoni nke.

Ibitangazamakuru bimwe muri Uganda byakwirakwije amakuru yuko abirukanwe mu gihugu bakoraga ibirimo kuneka binyuze mu gukwirakwiza amafaranga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *