GS Shyorongi Miliyoni 75 zubatse icyumba cy’umukobwa n’umuterankunga Trinity Metals

 Umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye  tariki ya 08 werurwe 2022. Ubwo hatahwaga icyumba cy’umukombwa cyubatswe     n’umuterankunga Trinity Metals kampani  kunkunga yamafaranga   miliyoni 75  ubwo   bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa  mu Karere ka Rulindo   .  

Iki cyumba cyafunguwe kumugaraga n’Umuyobozi w’akarere ka Rulindo , Madamu Judith Mukanyirigira ari kumwe n’abandi bayobozi  bakarere ndetse n’abamashuri.

 Iyi  sosiyete Trinity Metals yakoze harimo gufasha abaturage bahaturiye , kurihirira Abanyeshuri barenga 20, kubahiriza ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakozi ikoresha no gutanga inka n’igikoni cyubatswe    mw’ishuri rya G.S Shyorongi kugirango biteze imbere abanyeshuri, sibyo gusa bafite nintego ,ko bahubaka  urusengero rwikitegererezo  kugirango abaturage   bahatuye  banjye basenga batekanye, iyisosiyete Kandi irateganya no kubaka umuhanda wa kaburimbo ufite agaciro ka miliyoni 105 mu murenge wa Shyorongi azafasha abaturage guhahirana ndetse n’imitemberene’andukanye bitabiriye iki gikorwa.

Umuyobozi mukuru Luke Rogers Trinity Metals Rwanda

Umuyobozi mukuru Luke Rogers  Agira Ati.’’ .Trinity Metals Rwanda igenzura ibirombe bya Nyakabingo na Rutongo mu karere ka Rulindo, ibirombe bya Musha mu karere ka Rwamagana. Ni ishami rya Techmate, isosiyete mpuzamahanga icukura amabuye y’agaciro ifite icyicaro mu Bwongereza.’’

 Luke Rogers, ushinzwe ibikorwa bya Trinity Metals Rwanda yavuze ko sosiyete icukura amabuye y’agaciro atari ubucuruzi gusa, ahubwo ko ari ikigo cyita ku guteza imbere gahunda z’iterambere ry’igihugu no guteza  imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo  Judith Mukanyirigira,   yagaragaje   ko Trinity Metals Rwanda ari umufatanyabikorwa w’akarere mu nzego nyinshi  zitandukanye z’ubukungu,  Agira  Ati: “Icyumba nk’iki ni ingenzi cyane, kizatanga inyigisho zishingiye ku buzima bw’imyororokere no kwigishirizwamo  isuku ,kubijyanye nimiterere yabo yaburi munsi mugihe bagiye mu mihango.’’

Yakomeje ashimira    iyi sosiyete icukura amabuye y’agaciro  nkumufatanyabikorwa  ukomeye bafite mukarere kabo  ko nabo biteguye gufatanya murugamba rwokubashyigikira mubyo bakora byose  .

Umunyeshuri Iradukunda Benitha wiga mu mwaka wa Gatanu , mu ishami ry’imibare , ubukungu na Mudasobwa ( S5 MCE) Avuga ko kuba babonye icyumba kiza cy’umukobwa bizabafasha kunoza isuku yabo igihe bari mugihe  cy’imihango ,yagize   Ati:” iki cyumba twubakiwe n’umuterankunga Trinity Metals kizadufasha   gukomeza  kunoza  isuku  neza ndetse n’ amasomo yacu kugihe kuko tuzaba  twamaze  kuruhuka neza  .’’

Yongeyeho ko ashimira ubuyobozi bwa Trinity Metals Rwanda  budahwema kubatekereza   mu myigire yabo ndetse bukita no kubaturage babagana umunsi kumunsi  bakabaha akazi  bityo bituma  akarere kacu gatera imbere  mumyigire no mubukungu

by Uwamaliya florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *