Nyarugenge inganda ziciriritse ntizahejwe mw’isoko ryumurimo

Karangwa Thomas umuyobozi w’uruganda JOYLAND COMPANY LTD, rukora imitobe yo mu bwoko bwa flavours SALAMA  ikorera mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Mageragere , arasaba bagenzi be bafite inganda ziciriritse kudacika intege kuko ibyiza birimbere.

Thomas yahoranye mu bitekerezo bye ko ashoboye, nyuma yo gusura ibihugu bitandukanye birimo Uganda,Tanzaniya na Kenya abigiraho uko imitobe ikorwa niko kugaruka mu Rwanda atangiza uruganda rukora imitobe  hano mu Rwanda.

Yatangiye bigoranye kuko yari afite amafaranga makeya yagize ibanga, aho yatangiye akora utujerekani 50 ku munsi tw’imitobe tugenda tuzamuka tuba 100 kugeza ubu ku munsi bakora utujerekani 500 nohejuru yaho yaturenza kuko yifitiye ikizere.

Yagize ati “Biragoye ariko natangije amafaranga atari menshi kuko burya amafaranga ayo ariyo yose watangira umushinga kuko natangiye nkora utujerekani 50 ariko ubu tugeze ku tujerejakani 500 mu ngano zitandukanye no mu moko atandukanye arimo umutobe w’inkeri, imyembe, amaronji, pome, amatunda n’inanasi kandi ndunguka kuko imitobe yacu ikunzwe ku isoko,cyane  mubakuze no mubato bibonamo ikindi harimo vitamini zubwoko bwose.

Karangwa avuga ko yahaye akazi abakozi 30 bakora mu ruganda rwe kandi ko bafite ubwishingizi bakaba bitunze kandi batunze n’imiryango yabo kuko abahemba neza kandi bagahemberwa igihe.

Yagize ati ’’Inyungu yarabonetse kandi nabaye rwiyemezamirimo kandi mfite abantu nahaye akazi niba kampani ishobora kugaburira abantu bageze kuri 30 nayo ni inyungu, ndabahemba umushahara ujyanye n’amashuri bize cyane ko bize kaminuza kandi bafite ubwishingizi bwa mituwele de santé.

Nabakangurira kwibumbira mu bibina ndetse bakizigamira na ejo heza ,kugirango izabafashe mugihe kirimbere.

Thomas  Karangwa mu nzu yo guturamo nk’izindi nganda ziciriritse zose, ubu arimo kwagura uruganda rwe kandi avuga ko azagera kure hashoboka. Yagize ati ’’Ubu ndimo kubaka uruganda rugezweho muri zone y’inganda iri I Mageragere aho bita Kankuba ku buryo nko mu kwa 6 nzaba ndi mu ruganda rushyashya rurimo n’imashini zigezweho kandi nzagera kure hashoboka kuko nzagura isoko ry’umurimo kugeza no hanze y’u Rwanda n’Afrika.”

Kuko ndashoboye Kandi nifitiye ikizere .

Karangwa  agira inama bagenzi be  yo kudacika intege aho yagize Ati “Ni ukudacika intege mu mbogamizi duhura nazo zirimo ibiciro by’ibikoresho by’ibanze bizamuka umunsi bundi, bakamenya ko nta kurambirwa ngo babivemo ahubwo bakomeze gukora kuko ibyiza biri imbere. Usanga abenshi bacika intege kubera kutamenya inzira bagomba kunyuramo no kwegera ababishinzwe kugira ngo babe bakora ibifite ubuziranenge”.

Yongeyeho ko leta yatekereje kuri barwiyemeza mirimo baciriritse  kugirango nabo biteze imbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *