Nyarugenge: Gahunda yo gufashwa kwishyurirwa ishuli abagizweho ingaruka na covid 19 bizabafasha kwiga neza

Bamwe mu bana batuye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara biga mu kigo cya GS Kimisagara  bagizweho ingaruka na COVID-19 mu myigire yabo baravuga ko bajyaga birukanwa kubera kubura amafaranga y’ishuri bakaba bashimishijwe no kuba umuryango utari uwa leta TUMUKUNDE INITIATIVE ugiye kubishyurira bakabasha kwiga nta nkomyi.

Ibi babitangaje ubwo hakorwaga ubukangurambaga ku gufata inkingo no guhangana n’ingaruka za Covid-19 bwakozwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2022 muri GS KIMISAGARA na TUMUKUNDE INITIATIVE aho bareberaga hamwe uko icyorezo cya Covid-19 cyarandurwa hakoreshejwe ingamba zirimo kwitabira inkingo ku bana bagejeje igihe cyo gukingirwa n’abatarabashije kwikingiza kubera imyumvire y’ababyeyi babo. Abo babyeyi bakigishwa hagamijwe ko bahindura imyumvire. Ubukangurambaga bwaje bwiyongera ku gufasha abana bagizweho ingaruka na Covid-19 bakaba batiga neza.

Gitangaza Fiona wiga mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye yagize ati’’Mbere ya Corona virusi papa yari afite akazi ko gucuruza inkweto ariko aho corona virusi iziye ntiyabasha kongera kuzicuruza mu myigire nta mafaranga y’ishuri yabonekaga bagahora banyirukana no mu rugo simbone amafunguro.’’

Nsengiyumva Emmanuel nawe ati’’Mbere ya covid-19 mama yari afite akazi nyuma papa aza gupfa kwiga bikangora kubera guhora nirukaniwe kubura amafaranga y’ishuri ngatsindwa kubera ko abandi bigaga nasibye ariko ubu ndishimye kandi ngiye kwigana umwete nsinde nzaheshe mama ishema.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa TUMUKUNDE INITIATIVE Nzabanterura Eugene avuga ko bafashije abana babiri biyongereye kubo bari basanzwe bafasha ku bufatanye n’ibigo bigaho ariko ko bagiye gukora ubuvugizi ku bandi bana batiga kubera ingaruka za covid-19.

Yagize ati’’Bariya bana turabishyurira ishuri umwaka wose niba hari n’ibirarane turabyishyura ariko bakomeze bige kuko Covid-19 yabagizeho ingaruka icyo nicyo twebwe nka TUMUKUNDE INITIATIVE dushoboye gukora ariko tuzakomeza dukore ubuvugizi kugira ngo n’abandi baba bahari tubakorere ubuvugizi babe bafashwa.”

Nyuma y’uko amashuri yemerewe gufungura hari abana bagera kuri 75 batashoboye kugaruka ku ishuri rya GS KIMISAGARA kubera ingaruka COVID-19 yabagizeho ariko kugeza ubu abanyeshuri 11 nibo bamaze kugaruka kwiga bagashishikariza nabandi bakagira uruhare mukugarura abandi

Mu ishuri

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *