GS Shyorongi Miliyoni 75 zubatse icyumba cy’umukobwa n’umuterankunga Trinity Metals
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye tariki ya 08 werurwe 2022. Ubwo hatahwaga icyumba cy’umukombwa cyubatswe n’umuterankunga Trinity Metals kampani kunkunga yamafaranga miliyoni 75 ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu Karere ka Rulindo .
Iki cyumba cyafunguwe kumugaraga n’Umuyobozi w’akarere ka Rulindo , Madamu Judith Mukanyirigira ari kumwe n’abandi bayobozi bakarere ndetse n’abamashuri.
Iyi sosiyete Trinity Metals yakoze harimo gufasha abaturage bahaturiye , kurihirira Abanyeshuri barenga 20, kubahiriza ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakozi ikoresha no gutanga inka n’igikoni cyubatswe mw’ishuri rya G.S Shyorongi kugirango biteze imbere abanyeshuri, sibyo gusa bafite nintego ,ko bahubaka urusengero rwikitegererezo kugirango abaturage bahatuye banjye basenga batekanye, iyisosiyete Kandi irateganya no kubaka umuhanda wa kaburimbo ufite agaciro ka miliyoni 105 mu murenge wa Shyorongi azafasha abaturage guhahirana ndetse n’imitemberene’andukanye bitabiriye iki gikorwa.
Umuyobozi mukuru Luke Rogers Agira Ati.’’ .Trinity Metals Rwanda igenzura ibirombe bya Nyakabingo na Rutongo mu karere ka Rulindo, ibirombe bya Musha mu karere ka Rwamagana. Ni ishami rya Techmate, isosiyete mpuzamahanga icukura amabuye y’agaciro ifite icyicaro mu Bwongereza.’’
Luke Rogers, ushinzwe ibikorwa bya Trinity Metals Rwanda yavuze ko sosiyete icukura amabuye y’agaciro atari ubucuruzi gusa, ahubwo ko ari ikigo cyita ku guteza imbere gahunda z’iterambere ry’igihugu no guteza imibereho myiza y’umuryango nyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira, yagaragaje ko Trinity Metals Rwanda ari umufatanyabikorwa w’akarere mu nzego nyinshi zitandukanye z’ubukungu, Agira Ati: “Icyumba nk’iki ni ingenzi cyane, kizatanga inyigisho zishingiye ku buzima bw’imyororokere no kwigishirizwamo isuku ,kubijyanye nimiterere yabo yaburi munsi mugihe bagiye mu mihango.’’
Yakomeje ashimira iyi sosiyete icukura amabuye y’agaciro nkumufatanyabikorwa ukomeye bafite mukarere kabo ko nabo biteguye gufatanya murugamba rwokubashyigikira mubyo bakora byose .
Umunyeshuri Iradukunda Benitha wiga mu mwaka wa Gatanu , mu ishami ry’imibare , ubukungu na Mudasobwa ( S5 MCE) Avuga ko kuba babonye icyumba kiza cy’umukobwa bizabafasha kunoza isuku yabo igihe bari mugihe cy’imihango ,yagize Ati:” iki cyumba twubakiwe n’umuterankunga Trinity Metals kizadufasha gukomeza kunoza isuku neza ndetse n’ amasomo yacu kugihe kuko tuzaba twamaze kuruhuka neza .’’
Yongeyeho ko ashimira ubuyobozi bwa Trinity Metals Rwanda budahwema kubatekereza mu myigire yabo ndetse bukita no kubaturage babagana umunsi kumunsi bakabaha akazi bityo bituma akarere kacu gatera imbere mumyigire no mubukungu
by Uwamaliya florence