USA:Umugore wa wa mupolisi wishe umwirabura yamaze gusaba gatanya

Kellie Chauvin, umugore wa Derek Chauvin ukurikiranyweho kwica George Floyd, yamaze gutanga ikirego mu rukiko aho ashaka gatanya, nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Iki kirego ngo yakigejeje mu rukiko kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, umunsi n’ubundi umugabo we yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye, ndetse akirukanwa burundu no mu kazi.

Ubutumwa bwatanzwe na Madamu Kellie Chauvin, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo umugabo we yakoze. Yagize ati “Nashenguwe cyane n’urupfu rwa George Floyd. Nihanganishije cyane umuryango we, inshuti ze n’abandi bose batewe agahinda n’urupfu rwe”.

Ababuranira Kellie Chauvin bavuga ko nubwo nta mwana yabyaranye na Derek, yasabye ko abana be babiri yabyaranye n’umugabo we wa mbere, ababyeyi be ndetse n’umuryango we wose, bacungirwa umutekano ndetse ntibakwirakwize ubuzima bwabo hanze muri ibi bihe bavuga ko na bo bitaboroheye.

Derek Chauvin w’imyaka 44, yatawe muri yombi kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Imyigaragambyo irakomeje hirya no hino mu mijyi itandukanye, aho abaturage ibihumbi, baba abazungu n’abirabura, basaba ko Dereck Chauvin ahanwa ku bwicanyi yakoze kandi abirabura batuye muri Amerika bagahabwa agaciro n’uburenganzira bakwiye.

Abo mu muryango wa Floyd ndetse n’abakomeje kwigaragambya, baravuga ko kuba Derek Chauvin yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye, ari intambwe yatewe mu butabera, ariko ko bidahagije kuko basaba ko icyaha cyamuhama ari icyo kwica yabigambiriye. Basabye kandi ko n’abandi bapolisi bari kumwe bakurikiranwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kuko ngo kwirukanwa mu kazi gusa bidahagije.

Mu mujyi wa Minneapolis, abigaragambya batwitse imodoka nyinshi ziganjemo iz’abashinzwe umutekano, batwika inzu z’ubucuruzi ndetse habaho n’ibikorwa binyuranye byo gusahura. Igipolisi kirifashisha ibyuka biryana mu maso kugira ngo gitatanye abigaragambya.

UKellie Chauvin yaherukaga gutsinda amarushanwa y’umugore mwiza muri Minnesota

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *