Ngoma : Gushyigikira ireme ry’uburezi ni ibyagaciro k’umugore

Umuyobozi  wungirije  w’imibereho  myiza  y’abaturage w’Akarere ka Ngoma  Kirenga Providance  arashishikariza abagore  gushyigikira  ireme  ry’uburezi  ku mudugudu   kuko  buri  mubyeyi  wese  bimugiraho  ingaruka iyo  atajyanye  umwana mu ishuri.

Kirenga  Providance yatangarije ikinyamakuru Imena  avuga kubijyanye ni ireme ry’uburezi mu Akarerere ka Ngoma , anagaruka k’umumaro wo kwiga icyo wamariye   bamwe ,agira ati:”Umugore  akwiye kubigira ibye  aho mu  akarere kacu  abenshi babashije  gushishikariza abana  mugusubira   mu ishuri ndetse mu mwaka wa 2019 abana babakobwa  bagera kuri 999 barangije kwiga amashuri  y’ubumenyangiro , tukaba tunishimira ko kubanarangije  kwiga  bahaye  bagenzi babo akazi.’’

Aha uyu muyobozi yanagarutse kukuba hakiri zimwe mumbogamizi mubigo bya mashuri  kubera ubushobozi buke bw’ibitaranozwa , gusa akavuga ko hari ibirimo gukorwa kugirango imyigishirize irusheho gutera imbere.

Kirenga Providance Umuyobozi wungirije w’imibereho myiza y’abaturage Akarere ka Ngoma

Muhawenimana Josianne  umukangurambaga w’abagore mu  akagari  ka Karama Umurenge wa  Kazi   mu akarere ka  Ngoma mu Intara y’Iburasirazuba ,    arashishikariza abagore  gushyigikira  ireme  ry’uburezi  k’umudugudu   kuko  buri  mubyeyi  wese  bimugiraho  ingaruka iyo  atajyanye  umwana mu ishuri.

Muhawenimana Josianne

Nzeyimana  Jean Claude  n’ umubyeyi  ufasha  umugore  we  kwesa  imihigo ,aho biyemeje mu  mudugudu  wabo guharanira kugera ku intego. Yagize ati: “Umwana  ni uwambere ,ni  uwagaciro  kuko ariwe soko yibyishimo byacu.    Ninayo mpamvu  nkurikirana ko  yageze mu  ishuri  nkabaza  mwarimu  we  ko bigenda  kandi aho bitajyenda mbasha  kumusobanurira , niyo ntabibashije ninginga  mwarimu we akamusubirisha   mubyo  yamwigishije  kugirango  atazaba  uwanyuma , bitavuze ko   abana bacu badafite ibibazo biterwa ahanini no kuba kukigo  cyabo ntaterambere ryifuzwa ryari ryahagera ,  bityo ireme ry’uburezi rigacumbagira  kuko ntabikoresho by’ikoranabuhanga abana bacu bageraho nka za mudasobwa  ngo nabo  bagere  kurugero  rushimishije”.

Muvunyi  Partick  n’umwarimu  mu mashuri abanza kukigo cya Tingoti ,we abona ko uburezi  kuri bose  ari gahunda niza kandi itanga icyizere  mugihe cyose n’ibikenewe byaba  bibasha kuboneka m’uburyo bworoshye. Aha ariko yagaragaje nimpungenge  bagihura nazo aho agira ati:”  Amashuri   ni macye , ikindi kandi  ntitugira    n’umuriro hamwe n’amazi , nkaba mbibona nkimbogamizi kubo twigisha kuko ntaterambere rijyanye nikorana buhanga twaha abana twigisha ,tudafite iby’ibanze mu bikenerwa , tukaba dusaba leta ko natwe yazatwibuka ikatuzanira  ikoranabuhanga tugatanga  ibyuzuye “.

Muvunyi Partick

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *