Gicumbi kw’isonga mukwesa imihigo

Gicumbi ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bwa  kirometero kare 829,  mu majyaruguru, abaturage baho bakaba bishimira iterambere bamaze kugeraho babifashijwemo na Leta idahwema kubana hafi ibakura mu manegeka  ikabatuza ahagendange n’igihe.

Gicumbi ni akarere kamaze igihe kavugwaho kudindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere, aho n’abahavuka uwatangiraga gutera imbere yahitaga ahava akajya guteza imbere uturere tw’ahandi, ariko iki kibazo kigiye kuzahinduka kuko iterambere riri mu bikorwa binyuranye  byivugira iyo ukinjira muri Kano karere uhita ubona ibyiza bihatatse harimo inyubako ndetse n’amaterasi yindinganire abafasha mukubungabunga ubutaka kugirango babashe guhinga ubutaka budatemba.

Nyirabashyitsi ni umubyeyi w’abana babiri utagira umugabo,n’aho acumbika nawe ari mu batoranyijwe gutuzwa muri midugudu ndetse ahabwamo n’akazi.

Agira Ati ,”Kuba naratoranyijwe ni amahirwe nagize kuko iyi nzu sinari kuzabasha kuyiyubakira  Ikindi Kandi kuri njye ni ukuba narahawemo akazi k’ubuyede aho mpembwa amafaranga 1500 ku munsi, bikaba bimfasha guhaha, kugura mitiweli, kwishyurira abana amashuri Kandi byanamfashije kwigurira amatungo ubu mfite intama .”

Nyirabashyitsi nawe ari mu batoranyijwe gutuzwa muri midugudu

Yongeyeho ko nawe abarwa nkumwe muborozi kuko afite amatungo yorora akagira n’umushumba uyakurikirana kugirango aticwa ninzara mugihe yagiye gupagasa 

Muhayimana Samuel utuye mu mudugudu wa kabeza, akagali ka Nyamiyaga, umurenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi, ni umwe mu baturage wari mu manegeka, ubu akaba agiye gutuzwa muri uyu mudugudu .

Muhayimana Samuel ni umwe mu baturage wari mu manegeka

 yagize ati  .”N’ibyishimo byinshi  ndashimira cyane,  ubuyobozi bwampisemo kuko naringiye ahantu habi cyane.”

Yongeyeho ko gashyiraga ubuzima mbwe mu kaga,ariko kurubu akabashoma Imana ko nawe agiye kwegerana n’abandi  kobizatuma bagira ubusabane mu migenderanire yabo.

Engeneer Nsengiyumva Innocent ukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’uyu mudugudu umunsi ku wundi yatangaje imirimo y’ubwubatsi irangizanya ryayo n’iki cyumweru.

Izi nzu zose hamwe ni 18 zitwaye miliyari 1 na miliyoni zisaga 600, zikaba zizatuzwamo imiryango 40, harimo ebyiri zigeretse, aho buri nzu ifite amacumbi y’imiryango 4 ( 4 in 1), izindi 16 n’izitageretse aho inzu yakira imiryango 2 ( 2 in one) hakaba harimo izifite ibyumba 2 n’izindi zifite ibyumba 3.

Yakomeje agaragaza ubwiza bw’iz’inzu ko zizafasha abaturage kuba heza Kandi hagezweho ko aribimwe bizatuma abazituyemo babasha gusabana  .

Moyer Nzabonimpa yagize ati  « Tumaze umwaka wose twesa imihigo igera kuri 90 yo mu ngeri zinyuranye, ubu tukaba turi ku musozo wayo, twayesheje ku rwego rushimishije dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu ».

Mayor aganira n’itangaza makuru

Ibi uyu muyobozi w’akarere atangaza biza bishimangirwa n’iterambere rinyuranye Gicumbi imaze kugeraho, akaba yarahamagariye abashoramari kuhayoboka.

Yagize,Ati  .” Akarere ka Gicumbi gafite ubutaka bweza yaba icyayi, kawa, ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi, gafite amabuye y’agaciro harimo zahabu na olfram, kujuje ahantu nyaburanga hari Musé y’igicumbi cyo kubohora igihugu ku Murindi w’Intwari ndetse n’ ikiyaga cya Muhazi gikora ku mirenge 6 yacu .”

akomeze agaragaza imiterere y’Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21, utugari 109, imidugudu 630, gatuwe n’abaturage ibihumbi 463,000, kagizwe n’ingo ibihumbi 104,259

akomeza yerekana ko abaturage aribo mbaraga z’Akarere batuma banoza imihigo bitegura ko no kurubu  bazayitsinda.

Abanyamakuru muri press conference

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *