IPAR na Access to Finance Rwanda bavuye imuzi icyazanzamura urwego rw’Ubuhinzi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019  Ikigo cy’Ubushakashatsi (IPAR Rwanda) gifatanyije na Access to Finance bashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ibikorwa byose bijyanye no gutanga inguzanyo mu buhinzi.

Ubu bushakashatsi bwimbitse  bukubiye mu gitabo kigizwe n’amapaji  94 aricyo “Rwanda Agriculture Finance Year Book” bwakozwe hagati y’umwaka wa 2017-2018 bukaba bwerekena neza imishinga migari yafasha kuzamura urwego rw’ubuhinzi abitangiye gukora uyu murimo bakabasha gutera imbere.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR  Eugenie KAYITESI , mu kiganiro n’Itangazamakuru , yagaragaje  ko mu bushakashatsi bwakozwe begeranije  amakuru yose ajyanye n’ukuntu ubuhinzi buterwa inkunga mu Rwanda, hagamijwe kuzamura abakora uwo mwuga , bakabasha gusezerera ubukene babikesha inkunga baterwa , ibintu ahamya ko hakenewe uguhuriza hamwe kw’inzego zibifite mu inshingano zaba iza Leta n’izigenga ,cyane amabanki cyangwa  ibigo by’imari iciriritse.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR Eugenie KAYITESI

Akomeza avuga ko hateganijwe kuzakorwa  ubundi bushakashatsi ,buzafasha Abanyarwanda kurushaho  kumenya amakuru ajyanye n’igihe ,  akazoroshya uburyo bwo kubyaza umusaruro uhamye umurimo w’ubuhinzi ,no kuwunoza , kuruhande rw’abashoramari nabo bakerekwa amahirwe ari muri uru rwego , byose bigakorwa hagamijwe kongerera agaciro ibituruka mu buhinzi no kubuteza imbere , bikazamura n’abinzi muri rusange.

Jean Bosco IYACU, Umuyobozi Wungirije wa Access to Finance Rwanda yerekanye  ko muri ubu bushakashatsi bwakozwe ,  bwerekana neza imbogamizi ndetse n’ibibazo birangwa  mu rwego rw’ubuhinzi bituruka kubumenyi , mu gihe ari rwo rutunze abanyarwanda benshi ,aho bigaragara ko nta mafaranga menshi arushorwamo  ,ibi bikaba igihamya cyo kuba  abahinzi batabasha guhabwa amahirwe ku inguzanyo bifitanye isano no kuba batabona amakuru akenewe.

Jean Bosco Iyacu, Umuyobozi Wungirije wa Access to Finance Rwanda

Yaboneyeho  gushishikariza amabanki n’ibigo by’imari  ko mu igenamigambi biteganya hajya hanatekerezwa urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, abakora uyu mwuga bakegerezwa uburyo buhamye bwo kubona inguzanyo kugirango bahinge kinyamwuga , bafashwe guhanga idushya ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga ,babashe kwiteza imbere ,bateze n’igihugu imbere muri rusange.

Yagarutse kuri bimwe mubimaze kugerwaho , aho yashimye gahunda ya leta yo gutanga ubwishingizi bw’amatungo ibinyujije muri Minagri, ahamya ko nibikomeza gushyirwamo imbaraga nta kabuza  abahinzi n’aborozi bazashobora guhangana n’ingaruka zaba iziterwa n’ihindagurika ry’ikirere n’izindi kandi bahabwe n’amahirwe kunguzanyo batere imbere.

Iki gitabo cyamuritswe gikubiyemo uburyo havugutwa umuti mu kuzamura urwego rwubuhinzi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *