Indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire babishimiwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeli 2019, Ubuyobozi bwa GMO k’ubufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP) hashimiwe Ibigo bigera ku 10 byiganjemo ibyigenga ndetse  n’ibya leta, byose bikaba  byashimiwe intambwe byateye  mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no gushyigikira iterambere ry’umugore ,aho byaje ku isonga mubyabahaye amahirwe menshi yo kubibonamo akazi.

Ibigo byaje ku isonga mu byashimwe  hajemo  Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Marriott Hotel,  Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), I&M Bank, Serena Hotel, Safari Centre Ltd, Ecobank, Sorwathe, VIVO na Cimerwa.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, yahamagariye  abakoresha bose kumva no gusobanukirwa ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo  mu bigo bayobora rikubahirizwa kandi  hagahuzwa imbaraga kugirango ahakigaragara inzitizi n’izindi mbogamizi mubiha amahirwe abagore zikemuke burundu,kuko ari cyo gisubizo gihamye mu byakwihutisha iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Yagize ati “Mu byo dukora tugomba  kurushaho  guhamagarira abantu bose  ukubahiriza ihame ry’uburinganire nta numwe usigaye , kandi nk’abantu dutuye mu gihugu kimwe tunagendera kumategeko amwe  birashoboka  ko twabigeraho dufatanije kandi mu nzego zose zirebwa n’iki kibazo , tugaharanira ubufatanye twese mu guteza igihugu.”

Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo m’u Rwanda kubufatanye na  UN Women , Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP), batangije guhunda yo gushishikariza ibigo byigenga n’ahandi hose bishoboka ko bakwihatira gutera intambwe mu kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’abagabo n’abagore , ibintu byafatwaga nk’ibidatanga amahirwe angana kuri bose.

Ubuyobozi bwa GMO butangaza ko iyi gahunda yiswe ‘Gender Equality Seal Certification Programme” yitezweho kongerera ibigo umusaruro, ishoramari n’ibindi, umugore abigizemo uruhare rufatika mu kuzana impinduka nziza.

Fodé Ndiaye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda , yashimye intambwe bimwe mu ibigo byateye mu gushyira mu bikorwa no kubahiriza  iyi gahunda iha amahirwe abagore , abizeza ubufatanye buhoraho hagamijwe kubongerera ubushobozi , byose bikazakorwa hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Fodé Ndiaye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guharanira ko abagore barushaho gutera imbere no kugabanya  icyuho mubigaragara nk’inzitizi zikibangamiye imikorere yabo ,aha akaba yaravuze ko muri ba rweyemezamirimo batangije ibigo by’ishoramari bikomeye ,umubare w’abagore ukuri hasi.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu  bushishikajwe no gushyiraho uburyo n’amahirwe yoroshya kandi akihutisha ishoramari  hibandwa cyane kugukemura imbogamizi zose haba mu gutangiza ibikorwa bigamije ubucuruzi no  kubyandikisha  , guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), gushyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) n’andi mahirwe yose ashoboka , ibi byose bikaba bitanga icyizere ko abagore bazabyungkiramo.”

Yongeyeho ko hashingiwe ku mahirwe ahari  abagore bakwiye kuyakoresha mu kuyabyaza umusaruro kandi abizeza ko kubufatanye bwa leta n’abandi bafatanyabikorwa bazakomeza gushakira hamwe ibyongerera amahirwe ibyateza imbere abagore.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya

Mu mibare iheruka yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR 2018) yerekanye ko hari bimwe mubyagezweho nk’intambwe yokwishimira ,aho mu bigo by’imari n’ibyubwishingizi abagore bageze kurugero rwa 43% naho mubijyanye n’ibindi bikorwa bizamura ubukungu nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwikorezi bakagera kuri 14%,mu bwubatsi ni 19% naho mubijyanye n’ingufu , gaz zikoreshwa zikoreshwa muburyo bwose baka ari 20%.

Iki kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kandi  cyerekana  ko abagore bafite ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse ari 33%, ni mu gihe abatangije  ibigo cyangwa inganda nto ari 29%, mu bafite inganda cyangwa ibigo biciriritse bo ni 15%.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *