Gasabo: Abaturage babiri baturikanywe na ‘Grenade’ irabakomeretsa

Nizeyimana Marcel w’imyaka 30 na Bayavuge Samuel w’imyaka 32 y’amavuko, baturikanywe n’igisasu gishaje cyo mu bwoko bwa Grenade kirabakomeretsa.

Byabaye kuwa Kane mu Mudugudu w’Amarembo, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, ahagana saa tatu z’amanywa, ubwo Nizeyimana yahingaga mu murima wa Mukayiranga Marie Jeanne.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Théophile, yavuze ko aba baturage batakomeretse bikabije.

Ati “Uwari urimo guhinga yamukomereje ku rutugu n’ikibero, naho undi wari hafi aho imukomeretsa ku gahanga no mu nda. Abakomeretse bose babanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze ku ivuriro ryitwa Sagamba, umwe yahise anataha kuko bitari bikabije naho undi ajyanwa mu bitaro bya Kacyiru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yashimiye abaturage ko bihutiye gutanga amakuru iyi grenade ikimara guturika.

Ati “Uriya murima wari usanzwe uhingwa, grenade yari ishaje iri mu Ruhavu rwawo yaratembanwe n’umuvu iri kumwe n’indi myanda. Uwari urimo guhinga yarayibonye ayikubita isuka nuko iramuturikana. Icyo duhora dusaba abaturage nukwirinda gutoragura, gukinisha cyangwa guhonda ikintu cy’icyuma batazi, turabasaba kujya bagira amakenga.”

CIP Umutesi, yakomeje ashishikariza abaturage gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *