Jonathan McKinstry yamaze kwibikaho akayabo Fifa yamwishyurije mu Rwanda

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jonathan Bryan McKinstry, yamaze kwishyurwa miliyoni 198 Frw yishyuzaga u Rwanda, aho yari yarareze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, avuga ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko.

Jonathan McKinstry wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016, yirukanwe nyuma y’amezi make gusa ahawe amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

Uyu mugabo w’imyaka 33 ukomoka muri Ireland ya Ruguru, yahise arega FERWAFA muri FIFA, itegeka u Rwanda kwishyura asaga ibihumbi 215 by’amadolari.

Nk’uko byemejwe n’inzego bireba, zirimo Minisiteri y’Umuco na Siporo na Ferwafa, uyu mutoza yamaze kwishyurwa nyuma y’uko FIFA yari yatanze tariki ya 25 Mata nk’umunsi ntarengwa wo kuba u Rwanda rwamaze kwishyura.

Umujyanama muri MINISPOC akaba n’umuvugizi wayo, Karambizi Oleg Olivier yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ko uyu mutoza yamaze kwishyurwa.

Ati “Ikibazo cyakemutse, yishyuwe. Nta bundi bwumvikane bwabayeho kuko ni ibintu twaganiriyeho, tujya inama, tugisha inama, ari MINISPOC ari FERWAFA nk’inzego zikorana kandi zuzuzanya, hanyuma tuza kugera ku mwanzuro ari na wo twashingiyeho ikibazo kirangira.”

Uyu muyobozi yavuze ko isomo bigiye muri iki kibazo ari uko bagiye kunoza imikoranire.

Mu mabaruwa FIFA yagiye yoherereza u Rwanda, harimo ko mu gihe Jonathan McKinstry atari kwishyurirwa ku gihe cyagenwe, amakipe y’igihugu n’ayandi yitabira imikino mpuzamahanga yashoboraga guhagarikwa.

Jonathan McKinstry kuri ubu atoza Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ikinamo myugariro Bayisenge Emery. Yatoje kandi Kauno Žalgiris yo muri Lithuania mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sierra Leone hagati ya 2013 na 2014.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *