Karongi:Hari abaturage baguwe nabi n’ikigage

Abantu batanu bakomoka mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba bajyanwe kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage bahawe n’umuturanyi wabo kikabamerera nabi.

Aba bantu batanu bakomoka mu murengwa wa Mutuntu mu karere ka Karongi baguwe nabi n’iki kigage bazimaniwe n’umuturanyi wabo,kuri uyu wa Kane Taliki ya 25 Mata 2019 nkuko byatanajwe.

Byavuzwe  ko aba baturage ejo bazindukiye mu muganda wo gufasha umuturanyi wabo Frederick Sindushwa gusiza ikibanza cy’umuhungu we utari hafi aho, nyuma abazimanira ikigage na we barasangira ariko nyuma baza kumererwa nabi,bamwe baribwa mu nda, abandi bacibwamo baranaruka. Batanu muri bo nibo bibasiwe cyane bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Musango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Rwandekwe Songa yavuze ko bishoboka ko buriya burwayi bwatewe n’umwanda ushobora kuba wari uri muri kiriya kigage aho yemeje ko bishoboka ko batacyenze neza.

Rwandekwe avuga ko muri bariya batanu bari bamerewe nabi, babiri borohewe kuri uyu wa Gatanu bagataha, abandi batatu bakaba bakiri kwitabwabo bakazataha kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muyobozi wa Mutuntu yasabye abaturage kujya bashigisha ikigage kigashya neza kandi bakabikorana isuku ihagije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *