Umubyeyi wa Meddy yitabye Imana

Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy], yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwajwe na mukuru wa Meddy. Ni amakuru IGIHE yamenye iyakesha bamwe mu nshuti za hafi za Meddy.

Byanashimangiwe n’umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye [Mama wa Meddy] iruhukire muri paradizo.”

Kugeza ubu ariko Meddy cyangwa undi muntu wo mumuryango we ntarabasha kugira icyo avuga kuri aya makuru.

Umuhanzi Meddy yakunze kugaragaza mama we nk’umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo.

Mu 2019, yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.”

Meddy yongeyeho ko mu bintu bikomeye nyina ahora amwibutsa mu biganiro bagirana ngo amubwira ko agomba gushyira isengesho imbere.

Ati “Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.”

Cyubukombe Alphonsine yashakanye na Sindayihebura Alphonse, ubwo babaga i Bujumbura mu Burundi ndetse ni naho Meddy yavukiye aho ari umwana wa kabiri mu bana bane uyu muryango wabyaye.

Meddy ni kenshi yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona amaso ku yandi kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

Umubyeyi wa Meddy yazize uburwayi

Umubyeyi wa Meddy ni umwe mu bantu bakundaga kumuba hafi cyane

Meddy yigeze kwandika agaragaza imico myiza ya mama we

IGIHE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *