Nyanza: Abafite Ubumuga bw’ingingo Covid-19 yatumye badakora imyitozo uko bikwiye.

Nyanza   yatangije umukino wa ginshuti  bitegura  ku zizihiriza umunsi Mpuzamahanga wa hariwe abafite ubumuga  uba taliki 3 ukuboza   buri mwaka ,n’umunsi wahariwe abafite ubumuga bwingingo ,       Abafite ubumuga bw’ingingo  bavuga ko korona Virusi  nabo yabakomye mu nkokora n’ubwo hagiye kubaho imikino yagicutu ntabwo bazabura kutirinda icyorezo kuko   cyatumye baguma  murugo igihe kirekire.Mu Murenge wa Nyagisozi  Mu 

Akagali ka Kiranzi Umudugudu wa Nyagatovu  niho habereye umukino wa ginshuti wahuje abafite Ubumuga bw’ingingo baturutse Mu karere  ka  Musanze  na Kigali , 

 Musanze yatsinze 2 bya penariti kubusa  bwa Nyarugenge yaturutse Kigali .Uwo  mukino  witabiriwe n’abaterankunga  baturutse  muri  Komite Mpuzamahanga  y’Umuryango  Utabara Imbabare (ICRC), Komite y’igihugu y’Imikino  y’Abafite Ubumuga  mu Rwanda (N P C Rwanda) Iyimikino Kandi ya gincuti yitabiriwe n’abasaza babo  n’abo  Nyanza yatsinzwe 2-kuri 3 aba Nyarugenge Ikipe y’abagabo,naho  abagore ba Nyarugenge bo banstinze penariti 1kuri 0 ku Ikipe y’Abagore ba Nyanza. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire mu  mikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi  ibyo bikazakorwa   mu mwaka utaha icyorezo kimaze gucogora kugirango babahuze ari benshi  bose bunguke ubumenyi bujyanye n’imirimo ngororangingo.

Subhash Sinha Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC

Yakomeje   aganira  n’itangazamakuru Avuga ko bishimiye gutangiza uyu mukino kuko  byerekana ko abagore bafite  ubumuga ko bashoboye kandi ko  bakwiye kwitabwaho  n’abo ntibagasigazwe   inyuma.  Agira Ati:”Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itandukanye,kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere .”Yongeyeho ko  iyimikino ko izakundwa ikagera  murwego rwohejuru ku isi.

Uyu muhango wogufungura umukino wa ginshuti  wabereye  mu karere ka Nyanza,witabiriye Kandi n’abayobozi  ku  rwego  rw’igihugu  

abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga,Perezida wa NPC  Mu Rwanda,  Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga  Kandi ko Ari ubwambere byari bitekerejwe ho bigashyirwa mubikorwa  none bikaba  byajyenze  neza.yagize Ati.”
 harimo icyuho ugereranyije na basaza babo kuko bo basanzwe bitoza ariko aba n’ubwambere babikoze”.Akabona ko  bashyizemo imbaraga  mu bagore ko nabo bazajya baserukira u Rwanda bakazana imidari.

Perezida wa NPC  Mu Rwanda Murema Jean Baptiste

Uwajeneza Uwase  Rose akaba arumwe mubakinnyi  akaba ,akinira  Nyarugenge  aganira n’ikinyamakuru Imenanews.comYagitangarije ko kuriwe bya mushimishije kuba abamuhisemo  nawe bamweretse ko ashoboye.aho yagize Ati “. Mubyukuri  ntitwigeze twitoza narimwe haba mu bakinnyi bacu cyangwa abokurundi ruhande.”Bivuzeko iyo tuza kwitoza mwari kubona ibintu byiza birenze  ibyo mwabonye kuko Hari Aho wasangaga tutubahiriza amabwiriza  tugakoranaho Kandi ibyo bitemewe mu mupira w’amaguru, ndetse no muribino bihe turimo ntibyemewe ko umuntu akora kuwundi,Bishatse kuvuga ko  nibaduhugura nkuko umuterankunga yabitwemereye mu minsi irimbere tuzaba Dufite ikipe nziza yicyitegererezo mu Rwanda.


Niyoyita  akaba Ari kapiteni wa Musanze nawe yashimangiye kumagambo ya mugenzi we avugako iyo baba baritoje ko Bari kuba Ari abakinnyi  beza, n’ubwo Covid-19 yaje ikangiza ibintu byo gutuma abantu bahurira hamwe  akaba nawe Ashima  Imana ko  yabafashije bagatsinda bakaba Ari nabo begukanye umwanya wa mbere muri uyumikino  wagishuti bikaba byanteje ishema ko natoje neza n’ubwo Ari ubwambere baribahuje kuva corona ya kaduka.

Kapiteni wa musanze

Mwiseneza Solange  wa ruhagarariye Nyanza mu marushanwa nawe yagize icyo avuga kuruyu mu kino wa ginshuti  yavuze ko bya mutunguye gusanga nabo barabibutse bakumva ko nabo bashoboye gucyina nkabandi  .Aho yagize Ati”. n’ubwo twatsinzwe ariko nibura n’inatwe  twakiriye  ayamakipe adusanga iwacu.”
Buriya ubutaha natwe tuzabishyura  kuko tuzaba Dufite ubuntararibonnye mu gukina.

Umukinnyi wa Nyarugenge


By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *