Covid – Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta arashinjwa kurenga ku mabwiriza y’umukwabu

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta arimo kunengwa bikomeye nyuma yo gutangiza imishinga nyuma y’amasaha y’umukwabu.

Ku wa kabiri nijoro, Perezida Kenyatta yatangije ku mugaragaro ibitaro bitanu, asobanura ko byari ngombwa kubikora nijoro mu rwego rwo kugenzura niba serivisi itangwa neza.Yavuze ko ibyo bitaro byitezweho gukora amasaha 24 kandi ko yashakaga kugenzura niba koko ari byo.Perezida Uhuru yanasobanuye ko gutangiza ibyo bitaro ku manywa byari gutuma harengwa ku mabwiriza yo guhana intera.

Kenyatta yasobanuye impamvu yaretse TwitterKenya: Uko bashukwa mu butekamutwe bwo kuba umukire vuba
Ndayishimiye yasavye abanye Kenya kujana imitahe mu Burundi
Yabwiye abanyamakuru ati: “Nkuko namwe mwabyiboneye, ntabwo byari kuba byashobotse ko tugenda tugakora ibyo twakoze uyu munsi mu gihe cy’amanywa kubera umubare w’abantu bari kuba bahari”.Perezida Uhuru Kenyatta ataha ibitaro Ariko bamwe mu Banya-Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bashinje Perezida wabo kutubahiriza amabwiriza we ubwe yashyizeho.
Ongomah yanditse kuri Twitter ati: “Kubera iki Perezida Uhuru Kenyetta atangiza imishinga nijoro! Kuki arimo kurenga ku masaha y’umukwabu? Nta n’icyubahiro aha amategeko ye, tutavuze n’amategeko y’inkiko”.Ubutumwa Miqdad Abdissalam yanditse, igice kimwe cyabwo kigira kiti: “Perezida Uhuru Kenyatta ejo akwiye kugezwa mu rukiko kubera kurenga ku masaha y’umukwabu”.Naho uwitwa Ahmad Salim, we yanditse kuri Twitter ati: “Ubu noneho Uhuru akwiye gukuraho umukwabu kuko na we aribonera agaciro ko gukora amasaha y’ikirenga nijoro”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *