Habonetse abantu 7 bashya banduye coronavirus mu Rwanda na 7 bayikize

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2020,Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bipimo 983 byafashwe mu masaha 24 ashize habonetsemo abantu barindwi (7) bashya bafite coronavirus n’abandi 7 bayikize bituma umubare w’abamaze kuyandura uba abantu 134 na 49 bayikize.

Aba bantu bose uko 7 bagaragaye ko banduye Koronavirus nyuma yo guhura n’abandi bantu bari bayifite mu Rwanda.

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahise bashyirwa mu kato hatangira gushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

 

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

 

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *