Australia: Musenyeri mukuru muri kiliziya Gatolika yakatiwe gufungwa umwaka

Musenyeri wa Kiliziya Gatolika muri Australia, Philip Wilson, yakatiwe gufungwa umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhishira gusambanya abana n’ihohoterwa ryabakorewe mu myaka ya 1970.
Wilson uyobora Diyosezi ya Adelaide, abaye umunyacyubahiro wa mbere muri Kiliziya Gatolika ukatiwe kubera ibyaha bifitanye isano no gusambanya abana bikomeje gushinjwa abapadiri n’abihayimana. Mu kwezi gushize nibwo yahamijwe icyaha cyo guhishishira umupadiri wasambanyaga abana b’abahungu mu gace ka New South Wales. air jordan 11 retro win like 96 378037 623 kicksstore eu Umucamanza Robert Stone yavuze ko Wilson utigeze agaragaza kwicuza ashobora gufungirwa iwe mu rugo, akaba ashobora kwemererwa kujurira nyuma y’amezi atandatu. jordan retro 7 sneaker white 304775125 jimmy jazz Kugeza ubu ntaregura ku mirimo ye nka musenyeri. air jordan 11 pe nice kicks Nk’uko BBC yabyanditse, Stone yagaragaje ko Wilson yananiwe kumenyesha Polisi ibyavugwaga kuri mugenzi we James Patrick Flether washinjwaga n’abana bari abahereza kubasambanya. kanye west debuts never before seen adidas yeezy wave runner 700 Musenyeri Philip wari ukiri umupadiri muto,ngo yatinyaga ko byahindanya isura ya kiliziya. women nike air max 2016 training running shoes eur36 Mu 2004 Fletcher yahamijwe ibyaha icyenda birebana no gusambanya abana, aza kugwa muri gereza nyuma y’imyaka ibiri gusa afunzwe. Mu rubanza rwe, uwamwunganiraga mu mategeko yavuze ko ibivugwa n’abatangabuhamya barimo Peter Creigh n’undi wategetswe na Wilson kuvuga isengesho rya ‘Ndakuramutsa Mariya’ nyuma yo kumubwira ko yahohotewe, biteshwa agaciro kubera ko uyu musenyeri atabyibuka bitewe n’uburwayi bwa Alzheimer. nike kyrie s1 hybrid cavs yellow and wine red for sale Ibi ariko ubucamanza bwanze kubyemera buvuga ko ubuhamya bwabo bufite agaciro. Iki gihano cyahawe uyu musenyeri cyakiriwe mu buryo butandukanye n’abagiye bahohoterwa n’abihayimana, aho bamwe bavuze ko cyoroheje mu gihe abandi bashimangiye ko Australia yakoze amateka mu guhana umwe mu bantu bakomeye muri kiliziya ugereranyije no mu bindi bihugu. Mu bihugu bitandukanye abihayimana bagiye bagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa guhohotera abana ariko ugasanga kiliziya ifashe umwanzuro w’uko begura abandi bakajyanwa mu kiruhuko cy’izabukuru; nko muri Chili heguye abasenyeri 34 nyuma yo gushyikirizwa na papa Francis inyandiko igaragaza uburangare mu kibazo cy’abana bagiye bafatwa ku ngufu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *