Ibinini by’inzoka bihabwa abana bigiye kujya bihabwa n’abakuze

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko abantu bakuru na bo bagiye kujya bahabwa ibinini by’inzoka nk’uko bihabwa abana bato.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, Isi yizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititabwaho zirimo n’inzoka zo mu nda.

Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya indwara zititaweho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Ruberanziza Eugène avuga ko ubusanzwe indwara zititabwaho ari nyinshi ariko izizwi cyane inzoka zo mu nda.

Avuga ko izi nzoka zikunze kwibasira abana n’abantu bageze mu za bukuru, gusa akavuga ko hari n’uburyo bwo kuzirinda.

Yavuze ko mu buryo bwo kuzirinda harimo kugira isuku yaba iy’ibikoresho, iy’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’iy’ahantu abantu batuye.

Avuga ko nubwo inzoka zo mu nda abantu bazipinga ariko “ni mbi cyane, ku bana zirabadidinza, bagakurizamo kugwingira, zituma batajya ku ishuri cyangwa se bagakurikira nabi, ibyo bikaba byatuma bava mu ishuri ndetse hari n’abazirwara zikabahitana.”

Avuga kandi ko ari mbi ku bagore batwite kuko zishobora kugira ingaruka mbi ku bana batwite.

Kuva muri 2008 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guha ku buntu ibinini by’inzoka abana bato ndetse ko hari n’abantu bakuze na bo bagiye kujya bahabwa ibi binini kuko na bo ziriya nzoka zibazahaza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *