Rayon Sports yasinyishije myugariro Abouba Sibomana

Rayon Sports yasinyishije myugariro Abouba Sibomana amasezerano y’amezi atandatu aho azafasha muri shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup iyi kipe y’i Nyanza izatangira gukina muri Gashyantare 2017.

Sibomana ashyize umukono ku masezerano nyuma y’amakuru yatangazwaga ko ashobora kongera amasezerano muri Gor Mahia yari amazemo imyaka ibiri ndetse n’ikipe ya Tusker yo muri Kenya yamwifuzaga.

Mu minsi ishize Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro byo kumugarura muri iyi kipe ifite ibibazo mu bwugarizi bitewe n’imvune zikomeje kwibasira benshi mu bakinnyi bayo b’inyuma.

Icyo gihe ubuyobozi bwatangaje ko batangiye ibiganiro kugira ngo uyu mukinnyi agaruke ariko ntacyo birageraho.

Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko uyu mukinnyi na mugenzi we bakinanaga muri Gor Mahia, Nizigiyimana Karim Mackenzi bari bamaze iminsi bakorera imyitozo muri iyi kipe ndetse iza no kubatanga ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, izatangira gukina hagati ya tariki 10 -12 Gashyantare 2017 icakirana na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo.

IGIHE yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier ishaka kumubaza amakuru ajyanye n’uyu myugariro basinyishije atubwira ko ari mu nama.

Sibomana Abouba yatandukanye na Gor Mahia yari amaze imyaka ibiri akinira nyuma y’uko iyi kipe isinyishije Umunyarwanda, Mugiraneza Jean Baptiste Migi mu mpera z’umwaka ushize na we wari umaze gutandukana na Azam FC yo muri Tanzania.

Amategeko agenga Shampiyona yo muri Kenya yemerera ikipe gusinyisha abakinnyi batanu b’abanyamahanga mu gihe Gor Mahia yari imaze kugira batandatu.

Sibomana Abouba yageze muri Gor Mahia tariki 16 Mutarama 2015 avuye muri Rayon Sports, atanzweho miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *