Ku nshuro ya mbere, Umwami Mohammed VI azitabira inama ya AU

Mu mpera z’uku kwezi Umwami wa Maroc Mohammed VI azerekeza i Addis Ababa mu nama ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yitezweho kugarura igihugu cye muri uwo muryango.

Umuvugizi wa Guverinoma, Abdelilah Benkirane, yahamirije itangazamakuru ko Mohammed VI azerekeza ku cyicaro cya AU ariko yirinda gusobanura niba azaba yitabiriye inama ya AU yo kuwa 30-31 Mutarama 2017.

Ati “Umwami azajya i Addis Ababa guhagararira igaruka rya Maroc mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Kuwa 22 Nzeri 2016, nibwo Umujyanama w’Umwami Mohammed VI mu by’Ububanyi n’Amahanga Taieb Fassi Fihri, yahuye n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, mu nama ya 71 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, amushyikiriza kopi y’ibaruwa isaba gusubira muri AU nyuma y’imyaka 32 bawivanyemo.

Umwaka ushize Umwami Mohammed VI yakoze ingendo zitandukanye asaba ibihugu kumushyigikira ku cyifuzo cyo kugarura igihugu cye muri AU, dore ko bisaba ko byemezwa n’ibihugu nibura 36.

Maroc yivanye mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyitwa OUA mu 1984 nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc]. Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario, ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

 

 

 


 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *