U Bushinwa bugiye gufatira ibihano Amerika nyuma y’ibyo yafatiye abayobozi babwo

U Bushinwa bwatangaje ko nabwo bugiye gufatira ibihano Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y’uko zihannye bamwe mu bayobozi babwo bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu bwa ba nyamuke b’abayisilamu bo muri Xinjiang.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ibihano Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi b’u Bushinwa ari ukwivanga gukomeye mu bibazo byabwo, kandi byangiza cyane umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Niba Leta zunze Ubumwe za Amerika zitsimbaraye ku bikorwa byazo by’ubwirasi, u Bushinwa nabwo buzayishyura. Turasaba Amerika gukosora icyemezo kitari cyo yafashe. Niba ikomeje, u Bushinwa nabwo buzafata ibyemezo byo guhangana”.

U Bushinwa bushinjwa guta muri yombi abantu benshi no guhoza ku nkeke abayisilamu bazira imyemerere yabo. Ibi bihano bijyane n’iby’ubukungu ndetse no gufatira imitungo, birareba Umunyamabanga w’ishyaka rya Gikomunisiti Chen Quanguo n’abandi bayobozi.

Chen Quanguo afatwa nk’uwashyizeho politiki zikandamiza ba nyamuke. Abandi barebwa n’ibihano ni Wang Mingshan, umuyobozi wa Xinjiang ushinzwe umutekano; Zhu Hailun, umuyobozi w’ishyaka rya gikomunisiti muri Xinjiang.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yavuze igihugu cye kitazigera kijenjekera ibikorwa bibi by’ishyaka rya gikomunisiti mu Bushinwa, by’umwihariko guhonyora uburenganzira bw’abaturage b’aba-Uighurs.

Yavuze kandi ko Amerika yafatiye ibihano abandi bayobozi b’u Bushinwa batatangajwe birimo kwimwa viza zo kujya muri iki gihugu. Imiryango yabo nayo irarebwa n’ibi bihano.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *