Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, none  ku wa 12 Mata 2019,Banki ya Kigali ari nayo kuri ubu izwi nka BK Group PLC yibutse inunamira abahoze ari  abakozi bayo bishwe bazize  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Ni igikorwa  cyabereye ku cyicaro cya  BK Group PLC  mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Mata 2019, witabirwa n’abakozi bayo, imiryango y’abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baje kwifatanya nabo.

Uyu muhango wo kwibuka  watangijwe  no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso, rugaragaraho  amazina y’abakoreraga BK Group PLC bishwe muri Jenoside, gucana urumuri rw’icyizere, nyuma hatangwa ubuhamya ndetse n’ubutumwa butandukanye.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru BK Group PLC, waranzwe n’ubuhamya n’ibiganiro ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwimakaje amacakuburi n’urwango mu banyarwanda.

Uwavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri Banki ya Kigali,yashimiye ubuyobozi bwa BK Group PLC ,ahamya ko iteka bumva ubusabe bwabo kandi ibyifuzo byabo bigashirwa mubikorwa.

Aha  yahereye kugikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe hubakwa urwibutso rwiza kandi ruhesha agaciro ababo babuze , hashingiwe  no kubisobanuro by’ibimenyetso birugize, aboneraho no kwizeza bagenzi be ko nta kabuza BK Group PLC izakomeza kubahora  hafi nkuko ihora ibibizeza.

Senateri Laurent Nkunsi  wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka abari abakozi ba BK Group PLC ,yagaragaje ko amacakuburi n’ingengabitekerezo ya Jenoside byatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa, byabibwe mu banyarwanda kuva cyera hakurikijwe uko ubutegetsi bwagiye busimburana kugeza Jenoside ishyizwe mu bikorwa .

Senateri Laurent Nkunsi

Aha yasobanuye ko  ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,ibyo bwemereraga abenegihugu atariko byashyirwaga mubikorwa , kuko hibandwaga kugice kimwe  kuruta ubumwe buhuriweho n’abanyarwanda bose muri rusange nk’abasangiye igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Diane Karusisi, yashimiye abantu bose bifatanyije nabo mu kwibuka no gusubiza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro bambuwe.

Yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside, guhumuriza abacitse ku icumu no kwifatanya nabo, kuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi zo zitanze zigaharanira  guhagarika Jenoside,ndetse zigategura icyerekezo cyiza u Rwanda rugenderaho uyu munsi , harimo no kwimakaza indangagaciro zibutsa buri muntu wese guharanira icyiza no  guteza igihugu imbere.

Umuyobozi wa BK Group PLC, Dr. Diane Karusisi

Ati “Kubaka igihugu cyacu ni ukumenya ko imvugo mbi yica, kumenya ko tutagomba kubiba urwango mu miryango yacu , mu bana bacu, aho turi hose mu buzima bwa buri munsi haba no  ku kazi tugomba kuzirikana ubumwe bw’abanyarwanda muri rusange.”

Ubuyobozi wa BK Group PLC uko ibihe nk’ibi byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no kwifatanya n’imiryango yabuze babo bigeze ,hatoranywa abacitse ku icumu bakeneye ubufasha bwihutirwa bakagenerwa ibikorwa biba byatoranijwe haba gusanirwa amazu,korozwa amatungo n’ibindi ,bakabihabwa mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine kandi bazirikanwa , nk’ikimenyetso cy’uko ishoramari rikorerwa muri BK Group PLC rigera kumuturage kuko ariwe  musingi w’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *