Papa Francis yasomye ibirenge bya Salva Kiir na Machar abasaba kuramba ku mahoro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yakoze igikorwa kidasanzwe ubwo yapfukamaga hasi agasoma ku birenge by’abayobozi bo muri Sudani y’Epfo barimo Perezida Salva Kiir na Riek Machar akabasaba kutongera kugaruka mu ntambara.

Yasabye Perezida Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we Riek Machar n’abandi ba Visi Perezida batatu kubaha amasezerano basinyanye ndetse bakiyemeza kubaha leta y’ubumwe bemeranyijwe mu kwezi gutaha.

Ati “Nkusabye ko hakomeza kubaho amahoro, nkusabye kandi n’umutima wanjye gukomeza kujya imbere, hazaba ibibazo byinshi ariko ntibizaturusha imbaraga, mukemure ibibazo byanyu.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko nyuma byagaragaye ko aba bayobozi bishimiye uyu mukambwe w’imyaka 82.

Kugeza ubu ngo Papa Francis ngo afite ikibazo ku kaguru ku buryo byamusabye ko afashwa gupfukama hasi kugira ngo asome ku nkweto z’aba bayobozi babiri ndetse n’abandi bari mu cyumba.

Ubu busabe bw’uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika buje nyuma y’aho hakomeje kuboneka amakuru muri iki gihugu ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryageragejwe muri Sudani, rishobora gusubiza inyuma inzira y’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Ubuyobozi bwa Vatican bwahuje aba bayobozi babiri mu masengesho yabereye aho Papa atuye, bikorwa kugira ngo batongera kwitandukanya mu gihe bagiye gukora leta y’ubumwe.

Yagize ati “Hazabaho ibibazo no kutumvikana hagati yanyu ariko ibyo bizabagumemo imbere mu biro byanyu, mu gihe muzaba mugeze imbere y’abantu muzafatane amaboko mugaragaze ubumwe nk’abaturage basanzwe, muzaba ababyeyi b’igihugu.”

Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011 cyaranzwe n’intambara, abantu barenga ibihumbi 400 bamaze gupfa abandi bahunze igihugu.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *